Abayobora inzego z’ibanze muri Afurika y’Uburasirazuba barashaka gusubizaho urujya n’uruza rw’abaturage
Abayobozi b’amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ine kuva kuri uyu wa Gatatu, aho barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo Covid-19. Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Rwanda (MINALOC) hamwe n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALGA).
Post comments (0)