Inkuru Nyamukuru

Umutekano wongeye kuza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere

todayOctober 8, 2021 56

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ruratangaza ko inkingi y’umutekano yongeye kuza ku mwanya wa mbere, mu nkingi umunani zipimirwaho imiyoborere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira, ni bwo RGB yamuritse ubwo bushakashatsi ku nshuro ya munani, buzwi nka (Rwanda Governance Score Card).

Ubushakashatsi bw’uyu mwaka bugaragaza ko inkingi y’umutekano yongeye kuza ku isonga, ifite amanota 95.47%, ivuye kuri 95,44% yari yagize mu mwaka ushize wa 2020.

Iyubahirizwa ry’amategeko na yo yongeye kuza ku mwanya wa kabiri, n’amanota 87.08%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo byagize 86.77%, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 84,19%, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80%, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81.86%.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yari yagize amanota 75,23% hanyuma imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi bigira amanota 74.65%.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko inkingi y’imitangire ya serivisi ari bwo bwa mbere igize amanota 80% kuva hatangira gukorwa ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu mu mwaka wa 2010.

Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Usta Kayitesi yavuze ko ku bijyanye n’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare rukomeye mu kongera amanota y’iyo nkingi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%