Abapolisi 656 bari bamaze ibyumweru 52, mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi cya Gishari, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 basoje ayo mahugurwa abinjiza ku rwego rw’abofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Ni icyiciro cya 11 gisoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva ayo mahugurwa yatangira gutangwa. Muri bo harimo ab’igitsinagore 80.
Abatangiye aya mahugurwa bose hamwe bari 663, ariko barindwi ntibashoboye kuyarangiza kubera impamvu z’imyitwarire n’uburwayi.
Abasoje aya mahugurwa bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), muri Polisi y’u Rwanda.
Amahugurwa bahawe agizwe n’imyitozo ngororamubiri ibakomeza kandi igatuma barushaho kugira ubuzima bwiza, kurasa ndetse n’andi mahugurwa abafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka bagomba kurinda igihugu.
Icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa cyari kigizwe n’inyigisho za gipolisi no kuyobora, kubera ko abofisiye bato barangije amahugurwa ya kadete (Cadette) ari bo bavamo bayobozi ku rwego rw’ibanze rw’abofisiye, bayobora abapolisi kuri za sitasiyo za polisi hamwe n’amahugurwa kuri gahunda za Leta.
Bimwe mu bidasanzwe abagabo n’abagore bahuye na byo, harimo ko ari cyo cyiciro cyahanganye n’icyorezo cya covid-19, aho banagiye gufatanya n’inzindi nzego hanze y’ishuri, mu guhangana n’icyorezo, habariwemo n’ibyumweru umunani bamaze mu Mujyi wa Kigali bimenyereza.
Ikindi ni uko batigeze basurwa nk’abandi kubera ingaruka za covid-19.
Post comments (0)