Inzu u Rwanda rwubatse mu buryo butangiza ibidukikije yahawe igihembo
Ku nshuro ya mbere uRwanda rwakiriye igihembo kizwi nka BCA Green Mark Award gitangwa n’ikigo cyo muri Singapore gishinzwe imyubakire, kubera inyubako izwi nka Nyarutarama Plaza yubatswe hakoreshejwe ibikoresho bitangiza ibidukikije. Ni inyubako y’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) igeretse gatandatu, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 17, ikaba ikorerwamo n’Ikigo gishinzwe kungenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.
Post comments (0)