Abasoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi bitezweho kunoza akazi k’Ubugenzacyaha
Mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu, hasojwe icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’ibanze mu birebana n’Ubugenzacyaha, yitabiriwe n’Abanyeshuri 133 barimo Abapolisi, Abasirikari, Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha n'Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abayarangije gukoresha ubumenyi bahungukiye, bakanoza ubunyamwuga no gutanga ubutabera buboneye ku babagana.
Post comments (0)