Babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresheje kiboko
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rukurikiranye abantu babiri bakekwaho ubujura bukoresheje kiboko, bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Abakurikiranywe ni Theoneste Magambo na Patrick Kwizera, bafatiwe mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro nyuma yo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe tariki 28 Ugushyingo 2021.
Post comments (0)