Zimbabwe igiye koherereza u Rwanda abarimu
Kuri uyu wa kane tariki 23 Ukuboza 2021, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guhana abarimu na Zimbabwe. Aya masezerano asinywe nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, ubwo habaga inama ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame yari yasabye igihugu cya Zimbabwe ko cyaha u Rwanda abarimu bunganira urwego rw’uburezi mu Rwanda.
Post comments (0)