Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko hakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera no kwiyongera. Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 06 Nzeri 2021, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2021-2022, umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abayobozi iyo bahawe inshingano baba bagomba gufatanya n’abo basanze, kugira ngo bageze ku Banyarwanda ibyo babitezeho, kuko nta muntu wakora ari umwe ngo agire icyo ageraho. Yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa imyanya, haba muri guverinoma ndetse no mu zindi nzego. Abarahiye ni Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt General Mubaraka Muganga, […]
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson doze ibihumbi 108. Ubwoko bwa Johnson & Johnson ntibusaba ko umuntu akingirwa kabiri kuko uburyo rukozemo umuntu uruhawe agomba gufata doze imwe gusa bitandukanye n’izindi zagiye zitangwa zirimo Pfizer na Astra Zeneca. Izi nkingo ni icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 Leta y’u Rwanda yaguze, binyuze muri […]
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye muri Village Urugwiro, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa yine mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibirori rusange bikomorewe ariko hazatangazwa amabwiriza abigenga. Ku bijyanye n’ibirori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi), Inama y’Abaminisitiri yemeje ko […]
Muri kino kiganiro turagaruka kuri "Operation Fortitude". Yari operation yakozwe n'ingabo zishyizwe hamwe (Allied Forces) zari zigizwe nibihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada, ikaba yari igamije guhisha amakuru yerekeranye n'igitero cyakozwe ku ngabo z'Ubudage zari zikambitse mu Bufaransa, mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi. Igitero cyakozwe tariki 6 Kamena umwaka w’1944, kikaba ari cyo cyabaye imbarutso yo gutsindwa kw'Ubudage no kubohora umugabane w'Uburayi mu gihe cy'intambara […]