Year: 2021

425 Results / Page 11 of 48

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera hamwe bagateza imbere umuturage

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abayobozi iyo bahawe inshingano baba bagomba gufatanya n’abo basanze, kugira ngo bageze ku Banyarwanda ibyo babitezeho, kuko nta muntu wakora ari umwe ngo agire icyo ageraho. Yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa imyanya, haba muri guverinoma ndetse no mu zindi nzego. Abarahiye ni Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt General Mubaraka Muganga, […]

todaySeptember 7, 2021 2

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye doze zisaga ibihumbi 100 z’inkingo za Johnson&Johnson

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson doze ibihumbi 108. Ubwoko bwa Johnson & Johnson ntibusaba ko umuntu akingirwa kabiri kuko uburyo rukozemo umuntu uruhawe agomba gufata doze imwe gusa bitandukanye n’izindi zagiye zitangwa zirimo Pfizer na Astra Zeneca. Izi nkingo ni icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 Leta y’u Rwanda yaguze, binyuze muri […]

todaySeptember 3, 2021 7

Inkuru Nyamukuru

Ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe, amasaha yo guhagarika ingendo ashyirwa saa yine i Kigali

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye muri Village Urugwiro, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa yine mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibirori rusange bikomorewe ariko hazatangazwa amabwiriza abigenga. Ku bijyanye n’ibirori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi), Inama y’Abaminisitiri yemeje ko […]

todaySeptember 2, 2021 37

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Operation Fortitude (Ibanga ryabohoye umugabane w’Uburayi mu ntambara ya 2 y’isi)

Muri kino kiganiro turagaruka kuri "Operation Fortitude". Yari operation yakozwe n'ingabo zishyizwe hamwe (Allied Forces) zari zigizwe nibihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada, ikaba yari igamije guhisha amakuru yerekeranye n'igitero cyakozwe ku ngabo z'Ubudage zari zikambitse mu Bufaransa, mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi. Igitero cyakozwe tariki 6 Kamena umwaka w’1944, kikaba ari cyo cyabaye imbarutso yo gutsindwa kw'Ubudage no kubohora umugabane w'Uburayi mu gihe cy'intambara […]

todayAugust 31, 2021 61

0%