Bamwe mu rubyiruko rwafashe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 barasaba bagenzi babo kwitabira iyi gahunda bakareka imyumvire bafite kuri covid-19 kugira ngo bizabafashe gusubira mu buzima busanzwe. Babitangaje kuri uyu wa mbere tariki 23 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga gahunda y’icyiciro cya gatatu yo gutanga urukingo rwa Covid-19 mu buryo bwa rusange ku bantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura mu Mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko iyi gahunda igomba […]
Koperative yahombejwe n’inkongi y’umuriro mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, ivuga ko igiye gufata ingamba nk’izo ngenzi yayo yafashe ubwo yari ikimara guhisha ibintu bifite agaciro karenga miliyari ebyiri mu mwaka wa 2019. Impamvu ihurizwaho na benshi yagiye itera inkongi zibasira Agakiriro ka Gisozi kuva mu myaka itatu ishize, ni umuriro w’amashanyarazi bavuga ko udacungwa neza. Agakiriro ka Gisozi kagizwe n’amashyirahamwe […]
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Laurence Uwambaje (Umwarimu SACCO) na Mugenzi N. Leon (REB) baragaruka ku bibazo bitandukanye bibangamiye imibereho ya mwarimu muri iki gihe. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Kuva igiciro cyo kwipimisha covid 19 cyava ku ibihumbi 10, kigashyirwa ku bihumbi 5 abagana amavuriro yigenga iyi serivisi itangirwamo, baratangaza ko ubu byaborohereje, bituma barushaho kumenya akamaro ko kwipimisha,ntibagorwe no kumenya uko bahagaze bityo bakarushaho gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi. Inzego z’ubuvuzi, zigira abantu inama yo kurushaho gutahiriza umugozi umwe, bubahiriza ingamba zose zijyanye no kwirinda, kuko aribwo buryo bwonyine buzafasha guhashya icyorezo Covid-19 burundu.
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe n'umuyobozi w'umugi wa Kigali, Pudence Rubingisa. Baragaruka kuri gahunda zihari zo guhangana n'ibiza bikunze kwibasira umugi wa Kigali mu bihe by'imvura. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe n'umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr, Sabin Nsanzimana. Baragaruka kuri gahunda yo gukingira indwara ya Covid-19 muri rusange. By'umwihariko baragaruka kuri gahunda yo gukingira abakuze babasanze aho bari. Umva ikiganiro kirambuye hano: