Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Arlette Rwakazina (RURA), Daniel Ngarambe (Umuyobozi w'abamotari), na Aline Uwamahoro (Yego Innovision). Baragaruka kuri gahunda yo gushyira za mubazi kuri za moto. Ese ni bande bafite inyungu muri iyi gahunda? Kuki iyi gahunda ari ngombwa? Ese abamotari bazishyura izi servisi mu gihe kingana iki? Bo bazungukamo iki? Umuturage se we azungukamo iki? Ibyo byose birasubizwa muri iki kiganiro:
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa gatatu tariki 11 Kanama 2021, yafashwe imyanzuro itandukanye, irimo no kuvugurura ingamba zisanzweho zo kwirinda Covid-19. Ingamba zafashwe zigomba gutangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, zikazageza ku ya mbere Nzeri 2021. Mu ngamba zavuguruwe harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byose byemerewe gukomeza […]
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, barinubira murandasi bita iya baringa iba muri izo modoka. Bavuga ko iyo umugenzi yinjiye muri bisi cyangwa coaster afungura murandasi ikamwereka ko ihari ariko idakora ari naho bahera bemeza ko ari baringa kuko iyo bakeneye kuyikoresha bidakunda nubwo biba bigaragara ko iriho.
Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaza ko rwumvikanye n’abamotari hamwe n’abacuruzi ba mubazi(Meter), ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri abagenda kuri moto bose muri Kigali batazaba bishyura amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa ikoranabuhanga. Kuri uyu wa mbere moto zitari zarahawe mubazi mu mwaka ushize wa 2020, zagejejwe muri sitade Amahoro, Nyamirambo cyangwa IPRC-Kicukiro kugira ngo zishyirweho mubazi hamwe n’akuma kagenzura aho ziherereye kitwa GPS.