Year: 2021

425 Results / Page 16 of 48

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ibyo utari uzi kuri Che Guevara

Muri kino kiganiro turagaruka ku mateka y'ubuzima bwa Che Guevara. Ernetso "Che" Guevara yari umunya-Argentine waharaniye impinduramatwara hirya no hino ku isi cyane cyane ku mugabane wa Amerika y'Amajyepfo aho yagize uruhare mu mpinduramatwara yabereye mu gihugu cya Cuba mu mwaka w'1959. Ushobora kumva ikiganiro kirambuye ku buzima bwa Che Guevara hano:

todayAugust 10, 2021 19

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Manhattan Project

Muri kino kiganiro turagaruka kuri Manhattan Project, umushinga wo gukora ibisasu bya kirimbuzi byakoreshejwe mu gihug cy'Ubuyapani bigahitana abasaga ibihumbi 200 mu migi ya Hiroshima na Nagasaki. Manhattan Project wari umushinga wakozwe mu ibanga rikomeye cyane, ku buryo abenshi mu bantu ibihumbi amagana bawugizemo uruhare, batari bazi mu by’ukuri icyo barimo kubaka. Kurikira ikiganiro kirambuye ku nkomoko y'uyu mushinga ndetse n'uburyo washyizwe mu bikorwa hano:

todayAugust 9, 2021 34

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimye umubano w’u Rwanda na Santarafurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda runejejwe n’ubufatanye buri hagati yarwo na Repubulika ya Santarafurika, cyane cyane ubufatanye bugamije guharanira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abitabiriye ikiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, mu gihe Perezida wa santarafurika Faustin-Archange Touadera ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

todayAugust 6, 2021 12

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Santarafurika biteganyijwe ko asura u Rwanda kuri uyu wa Kane

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama agirira uruzinduko mu Rwanda. Amakuru avuga ko mu ruzinduko rwe, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, nyuma bakayobora isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo iz’umutekano n’ishoramari. Perezida Paul Kagame yaherukaga guhura na Touadéra muri Mata uyu mwaka, ubwo bahuriraga muri Angola, mu nama ya kabiri […]

todayAugust 5, 2021 30

Inkuru Nyamukuru

Akarere ka Nyamagabe katesheje agaciro itangazo rya Gitifu ryashyiraga akagari muri Guma mu Ruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatesheje agaciro itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ryavugaga ko hari akagari kamwe ko muri uwo murenge kashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abantu bose kudaha agaciro iryo tangazo, buvuga ko Gitifu wafashe uwo umwanzuro nta bubasha abifitiye. Bwasabye kandi abaturage b’Akagari ka Gatare byari byavuzwe ko kashyizwe muri guma mu rugo, ko bakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri […]

todayAugust 4, 2021 37

0%