Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa mbere, yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi. Aba bakuru b’ibihugu bavuga ko amasezerano yashyizweho umukono n’abamisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’abashinzwe ikoranabuhanga, agamije guteza imbere ubucuruzi n’inzira ibicuruzwa binyuzwamo.
Ku Cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’iminsi icumi abatuye mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, byagaragaye ko icyorezo cya Covid-19, kiri mu baturage ku buryo buteye impungenge, ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, nyuma y’uko hashyizweho amabwiriza mashya yagennye ko iminsi 10 yari yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani yongererwa. […]
Bob Marley, umuhanzi benshi bafata nk’umwami w’injyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 36, asiga benshi mu gihirahiro, bamwe bemeza ko yazize uburwayi, abandi bakavuga ko yazize akagambane k’abanyapolitike bari bashyize imbere ubutegetsi bwa mpatse ibihugu n’ivangura rishingiye ku ruhu. Muri kino kiganiro turi bugaruke ku makuru mashya aherutse gushyirwa ahagaragara ku rupfu rwa Bob Marley. Ni inyanja twogamo twateguriwe na Gasana Marcellin
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris (Umurwa Mukuru w’u Bufaransa), Anne Hidalgo witabiriye Inama mpuzamahanga y’abayobozi b’imijyi ivuga Igifaransa, hamwe na mugenzi we uyubora Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane, agamije guhindura Kigali igicumbi cy’umuco n’ikoranabuhanga.