Year: 2021

425 Results / Page 19 of 48

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Haiti – Igihugu cya mbere cyashinzwe n’abahoze ari abacakara

Repubulika ya Haiti ni zimwe muri repubulika za mbere zabayeho mu mateka y’isi. Iki gihugu kikaba cyarashinzwe biturutse ku kwivumbagatanya kw’abacakara bari barajyanywe ku mugabane wa America gukoreshwa imirimo y’agahato. Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka kuri "Revolution Haitienne" yabaye hagati y'umwaka w'1791 n'1804, yatumye iki gihugu gishingwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJuly 12, 2021 42

Inkuru Nyamukuru

MINISANTE: Nta gushidikanya, COVID-19 ‘Delta’ yageze mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko Virus ya COVID-19 yihinduranyije izwi ku izina rya Delta yageze mu Rwanda kandi igira ubukana bwica vuba abantu bayanduye bafite ibindi bibazo by’uburwayi nk’uko bimaze kugaragara mu bipimo bigenda bifata mu Rwanda. Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel yabitangarije kuri Tereviziyo y’u Rwanda kuri uyu mugoroba wo ku wa 08 Nyakanga 2021, ko Virus ya COVID-19 Variant yayo ya Delta yagaragaye mu bipimo byafashwe abarwayi ba […]

todayJuly 9, 2021 25

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abarwayi ba COVID-19 basaga 300 baritabwaho n’abaturanyi mu ngo

Abarwariye icyorezo cya COVID-19 mu ngo mu Karere ka Muhanga, bahoze bafite akazi ka nyakabyizi baragira inama Abanyarwanda muri rusange gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kuko usibye kuba ubu burwayi bubabaza cyane, abarwaye batakaza n'umwanya bagombye kuba bikorera imirimo yabo. Abarwayi ba COVID-19, 304 ni bo bari kwitabwaho n’abaturanyi babo mu miryango aho barwariye, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi na zo zigakurikirana uko bamerewe harebwa niba batava aho barwariye ngo babe bakwirakwiza ubwandu, […]

todayJuly 8, 2021 6

Inkuru Nyamukuru

#Kwibohora27: Perezida Kagame yatanze icyizere ku gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda

Mu ijambo ryifuriza Abanyarwanda umunsi wo Kwibohora, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko gutsinda icyorezo cya COVID-19 bizafasha Abanyarwanda gukomeza ibikorwa byo kwibohora, yizeza ko hari izindi nkingo zizaboneka muri iyi minsi ariko kandi anatangaza ko u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose kugira ngo rubashe kwikorera inkingo n’indi miti. Yavuze ko ubu ari bwo hakenewe kwirinda iki cyorezo cyane kurusha uko byakozwe mbere, kuko ubwandu bwacyo bukomeje […]

todayJuly 5, 2021 10

0%