Perezida Kagame yagaragaje gahunda u Rwanda rufite mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kugera ku ntego z’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, ari kimwe mu bigize urugamba rwo guharanira uburenganzira n’amahirwe ku bagore n’abakobwa.