Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwigira ku cyorezo cya Covid-19, bikaboneraho kongera ubushobozi bishyira mu rwego rw’ubuzima, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo mu gihe kizaza. Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, mu ijambi yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ubufatanye bw’ikigo cya MasterCard Foundation n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC. Perezida Kagame yavuze ko ashingiye ku buryo urwego […]
Abamotari barasaba inzego zifite mu nshingano ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, gukurikirana ikibazo cy’izamurwa ridasanzwe ry’ubwishingizi bwa moto, bavuga ko bubabangamiye ndetse bamwe batangiye kuva muri ako kazi. Bavuga ko ikiguzi cy’ubwishingizi cyatumbagiye kugeza ubwo mu gihe cy’umwaka umwe bwazamuwe inshuro eshanu, buvanwa ku mafaranga ibihumbi 45, ubu bakaba bugeze ku ibihumbi 200 ku mwaka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19. Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yigaga ku buryo bwo gutera inkunga gahunda ya COVAX igamije gusaranganya inkingo za COVID-19 kuri bose. Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya COVAX yagize akamaro kuko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, avuga ko mu Rwanda by’umwihariko […]