Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Alexia Mukamazimpaka (RBC), baraganira kuri gahunda yo gutanga amaraso afasha abayakeneye kwa muganga muri rusange, ariko by'umwihariko baragaruka ku bice by'amaraso byajyaga byangirika, ariko kiri ubu bikaba bigiye kuzajya bigurishwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zaraye zishe babiri mu barwanyi b’umutwe wa FLN, bateye u Rwanda baturutse ahitwa Giturashyamba muri Komini mabayi mu Burundi. Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, hagati ya saa tatu n’iminota 15 na saa tatu n’iminota 35, aho abo barwanyi ba FLN binjiye ku butaka bw’u Rwanda bambukiye ku mugezi wa Ruhwa, binjira mu Rwanda nka metero […]
Muri kino kiganiro turagaruka ku buryo abanyapalestine bakomeje guhohoterwa, kwirukanwa ku butaka bwabo, no kugirwa imbohe mu gace ka West Bank, mu gace ka Gaza ndetse no mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye byo mu burasirazuba bwo hagati. Aya ni amateka yahereye mu mwaka w'1948, ubwo abanyapalestine bamburwaga ubutaka bwabo kugira ngo hashingwe igihugu cya Israel. Ibi bituma tariki 15 Gicurasi buri mwaka, abanyapalestine bizihiza Nakba Day. Muri iki kiganiro […]
N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe, Leta ikaba yemeye kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli. Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali, kiguma ku mafaranga 1,088 kuri Litiro, naho icya Mazutu kikaguma ku mafaranga 1,054 […]
Bamwe mu bamotari muri Kigali ubu barimo kugaragara batwaye moto zanywaga essence ariko ubu zashyizwemo batiri z’amashanyarazi zituma ikinyabiziga gica ukubiri no gutumura imyotsi ihumanya ikirere, kurekura urusaku ruterwa no guhinda kwa moteri. Iyi gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije REMA hamwe n’abikorera mu mwaka wa 2019, yari yatangiranye na moto zitwarwa n’amashanyarazi gusa.