Muri kino kiganiro Ines Nyinawumuntu araganira n'umunyamategeko ndetse n'umunyamakuru ku makosa akunze gukorwa n'abanyamakuru mu gihe barimo gutara ndetse no gutangaza amakuru. Ese ayo makosa ni ayahe? Mu gihe umunyamakuru arikoze ahanwa ate? Ariko by'umwihariko, ayo makosa yakosorwa ate? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro umutumirwa uturutse mu rwego rw'igihugu rushinzwe igororamuco (NRS) araganira na Ines Nyinawumuntu ku mpamvu zituma abantu bashyirwa mu bigo ngororamuco, uburyo bitabwaho, uburyo bakurikiranwa iyo basubiye mu buzima busanzwe, ariko nanone uruhare rwa buri wese mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Ese ruswa yifashe ite mu Rwanda muri kino gihe? Hariho izihe ngamba zo kuyirwanya? Ese ziri gutanga umusaruro? Uruhare rw'abaturage n'abayobozi mu kuyirwanya ni uruhe? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro abatumirwa baragaruka ku butabera buhabwa abakorewe ihohotera. Ese kubona ubutabera biroroshye? Bica mu zihe nzira? Ni izihe mbogamizi zirimo? Zakemurwan zite? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo barimo guhugurirwa kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa nazo zikabanduza. Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri yishwe “Gorilla Friendly”, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga, kuba inshuti z’Ingagi, agamije gusobanurira abantu ko bose bafite aho bahurira no kubungabunga Ingagi aho kuba iby’ibigo bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo, kuko bose bafite uruhare rukomeye mu kubaho kwazo.