Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga akaba n'Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ishobora kubanganira ishoramari mu Rwanda. Urukiko rw’Ikirenga n’inzego bafatanyije bavuga ko ibi biganiro bizarangira ku itariki 12 Ukuboza 2021 bivuyemo amakuru yafasha Ubucamanza kugira uruhare mu kurwanya ruswa.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange Dr. Ntihabose Corneille arasaba abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kuko bigabanya indwara n’ibihombo bituruka ku burwayi. Yabitangaje kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki n’uw’ubwiherero, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rukurikiranye abantu babiri bakekwaho ubujura bukoresheje kiboko, bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Abakurikiranywe ni Theoneste Magambo na Patrick Kwizera, bafatiwe mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro nyuma yo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe tariki 28 Ugushyingo 2021.