Minisiteri y’uburezi (Mineduc) kuri uyu wa mbere tariki 15 Ugushyingo yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Mu banyeshuri 47,638 biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cy’ubumenyi rusange (General Education), hatsinze abangana na 85.3%, abiyandikishije mu mashuri y’inderabarezi (TTC) 2,988 hatsinze abangana na 99.9%, naho abanyeshuri 22,686 biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), abashoboye gutsinda bangana na 95.7%.
Nyuma y’uko hatangijwe gahunda yo guha terefone zigezweho (smartphone) Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira, ejo ku wa mbere mu Karere ka Huye hatanzwe telefone 506 zagenewe umuntu umwe muri buri mudugudu. Abahawe izi telefone barimo abafite ibyo bafashamo abaturanyi babo, bakavuga ko zizabafasha guhindura imibereho ku giti cyabo, mu ngo iwabo ndetse no gukora neza imirimo basanzwe bakorera bagenzi babo. Aba ni bamwe mu baganiriye na Marie Claire Joyeuse
Ku nshuro ya mbere uRwanda rwakiriye igihembo kizwi nka BCA Green Mark Award gitangwa n’ikigo cyo muri Singapore gishinzwe imyubakire, kubera inyubako izwi nka Nyarutarama Plaza yubatswe hakoreshejwe ibikoresho bitangiza ibidukikije. Ni inyubako y’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) igeretse gatandatu, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 17, ikaba ikorerwamo n’Ikigo gishinzwe kungenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.
Ihuriro ry’ibikorwa by’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (East African Tourism Platform) riratangaza ko mu gihe cya vuba batangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa EAC Pass buzafasha abahatuye kutongera kwipimisha covid-19 inshuro zirenze imwe. Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo muntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko atarwaye covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego […]