Year: 2021

425 Results / Page 8 of 48

Background

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 656 basoje amahugurwa abinjiza ku rwego rw’abofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda

Abapolisi 656 bari bamaze ibyumweru 52, mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi cya Gishari, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 basoje ayo mahugurwa abinjiza ku rwego rw'abofisiye bato muri Polisi y'u Rwanda. Ni icyiciro cya 11 gisoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva ayo mahugurwa yatangira gutangwa. Muri bo harimo ab'igitsinagore 80. Abatangiye aya mahugurwa bose hamwe bari 663, ariko barindwi ntibashoboye kuyarangiza kubera impamvu […]

todayOctober 27, 2021 50

Inkuru Nyamukuru

Amatara yashyizwe ku mihanda yatumye umutekano wiyongera

Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barishimira ko amatara yashyizwe ku mihanda yatumye batacyamburwa mu masaha y’umugoroba kuko hose haba habona. Mbere y’uko amatara ashyirwa ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali wasangaga hari uduce tumwe na tumwe tugiye tuzwi ko nta muntu ushobora kuhanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba atambuwe cyangwa ngo akorerwe urugomo rurimo gukubitwa mu gihe babuze icyo bamwambura.

todayOctober 21, 2021 14

Inkuru Nyamukuru

Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gufatanya na RTDA gukora imihanda y’imigenderano

Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Imihanda(RTDA) kivuga ko Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, IPRC-Kigali bazafatanya na cyo gushyira kaburimbo iciriritse mu mihanda y'imigenderano hirya no hino mu Gihugu. Abiga ibijyanye n’imihanda mu mwaka wagatatu muri IPRC Kigali basuye aharimo gukorwa imihanda y’imigenderano mu karere ka Gatsibo mu mpera z’icyumweru gishize, bavuga ko biteguye kuziba icyuho Leta ifite cyo kubura abakozi muri urwo rwego.

todayOctober 18, 2021 51

Inkuru Nyamukuru

Amashuri ya Leta yatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri

Ku munsi wa Mbere wo gutangira umwaka w’ashuri 2021-2022, ibigo bimwe bya Leta mu mujyi wa Kigali byahise bitangiza gahunda yo kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b'incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye. Amafunguro ibyo bigo byagaburiye abana akaba ari ayatanzwe na Leta mu gihe bigitegereje kuganira n’ababyeyi kugira ngo na bo batangire gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira iyi gahunda.

todayOctober 12, 2021 7

Inkuru Nyamukuru

Umutekano wongeye kuza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ruratangaza ko inkingi y’umutekano yongeye kuza ku mwanya wa mbere, mu nkingi umunani zipimirwaho imiyoborere. Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira, ni bwo RGB yamuritse ubwo bushakashatsi ku nshuro ya munani, buzwi nka (Rwanda Governance Score Card). Ubushakashatsi bw’uyu mwaka bugaragaza ko inkingi y’umutekano yongeye kuza ku isonga, ifite amanota 95.47%, ivuye kuri 95,44% yari yagize mu mwaka ushize wa 2020. Iyubahirizwa ry’amategeko na yo […]

todayOctober 8, 2021 57

Inkuru Nyamukuru

Abayobora inzego z’ibanze muri Afurika y’Uburasirazuba barashaka gusubizaho urujya n’uruza rw’abaturage

Abayobozi b’amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ine kuva kuri uyu wa Gatatu, aho barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo Covid-19. Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Rwanda (MINALOC) hamwe n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALGA).

todayOctober 7, 2021 16

0%