Year: 2021

425 Results / Page 9 of 48

Background

Inkuru Nyamukuru

RIB yerekanye ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge

Ejo ku wa mbere tariki 04 Ukwakira 2021, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye ibintu birimo ibiribwa, ibinyobwa n’imiti, byafashwe muri operasiyo ya USALAMA VII, byafashwe bitujuje ubuziranenge bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 34. Ibi byiyongeraho amabuye y’agaciro yafatanywe ababikora mu buryo butemewe, afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 2 n’ibihumbi 800, hanafashwe imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 1 n’ibihumbi 700, ndetse […]

todayOctober 5, 2021 9

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Urubyiruko 7,100 rugiye gutorezwa mu ‘Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi’

Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru, dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahameremezo y’umuryango, akarere ka Rulindo niko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge. Ni ibyavugiwe mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi, kigizwe n’urubyiruko 1208, nyuma y’icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’urubyiruko 1500.

todayOctober 5, 2021 23

Inkuru Nyamukuru

MINEDUC yatangaje uko abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye batsinze

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimani bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n’abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. MINEDUC yijeje abo bana ko n’ubwo bazasubira kwiga aho bigaga, ibigo byabo bizafashwa kujya bibasubirishamo by’umwihariko amasomo.

todayOctober 5, 2021 8

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugabo n’umugore we bibye inka barayibaga

Umugabo n’umugore we batuye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, kuwa gatatu w’iki cyumweru, batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho, barimo kubaga inka yari yibwe mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze. Abaturage bakomeje kunenga bagenzi babo barya ibyo bataruhiye, ari na yo ntandaro y’ubujura burimo n’ubwibasiye amatungo bukomeje kugaragara hirya no hino. Uwo mugabo n’umugore bakimara gufatwa, bahise bashyikirizwa RIB Station ya Muhoza, kugira […]

todaySeptember 24, 2021 31

Inkuru Nyamukuru

Miliyari 40 zashowe mu mushinga wo koroza abaturage mu turere 15

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, cyatangije Umushinga uzateza imbere abaturage bo mu byiciro byose by’Ubudehe, mu Karere ka Musanze, binyuze mu kuboroza amatungo magufi no gushyigikira abasanzwe mu mwuga w’ubworozi bw’amatungo magufi. Uyu mushinga ugiye kumara imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa mu Turere 15 two mu gihugu, Leta y’u Rwanda yawushoyemo Miliyari zisaga 40 z’amafaranga y’ u Rwanda. Abaturage basabwa kubakira ku mahirwe babonye, bitabira kurwanya imirire mibi mu miryango […]

todaySeptember 23, 2021 13

0%