Abagore n’abakobwa bagororewe i Gitagata barahiriye kutazasubira mu buraya n’ibiyobyabwenge
Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge. Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, ubwo basozaga amasomo bari bamaze igihe cy’amezi 9 bahabwa, arimo guteka, ubudozi no gutunganya imisatsi.
Post comments (0)