Ba Gitifu bahawe mudasobwa bahigira kutongera gusiragiza abaturage
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 71 tugize akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi. Bavuga ko izo bari bafite zari gusaza, bigatuma hari abo zitorohereza mu kazi, bityo bigatuma hari serivisi abaturage batagezwagaho nk’uko bikwiye bitewe n’imikorere ya mudasobwa bakoreshaga. Itegeko rishya rigena ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ari umwanditsi w’irangamimirere, bikaba byiyongera ku zindi nshingano bari basanganywe […]
Post comments (0)