Inyanja Twogamo – Byinshi kuri “Pyramides”, nyubako za rutura zubatswe mu myaka ibihumbi ishize
Muri kino kiganiro turagaruka ku nyubako zizwi nka pyramides. Pyramids zikaba zari imva zubakirwaga abami, abamikazi, ndetse n’abandi bantu bari bakomeye aho mu bwami bwa Misiri ya kera cyane. Ese izi nyubako za pyramides zubakwaga gute ? Ese zari zifite uwuhe mumaro mu mico y’abanyamisiri ? Ese ko uburyo zubatsemo budasanzwe, byashoboka ko hari ubundi bumenyi abazubatse bari bafite? Byose byumve muri kino kiganiro.
Post comments (0)