Abahinzi barumbije mu gihembwe cya 2022 A bashumbushijwe
Ikigo cy’Ubwishingizi Sonarwa cyashumbushije amakoperative atanu na rwiyemezamirimo umwe bose bahinga umuceri, amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, kubera ibiza bahuye na byo ntibabashe kweza mu gihembwe cy’ihinga 2022 A. Abashumbushijwe bashimye gahunda y’ubwishingizi, bavuga ko mbere iyo bahuraga n’ibihombo batashoboraga kongera guhinga, cyangwa bikabasaba kugurisha indi mitungo kugira ngo bongere bahinge.
Post comments (0)