Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe yasabye inteko zishinga amategeko kuba inkingi ya Demokarasi n’amajyambere.

todayJuly 8, 2022 60

Background
share close

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo yafungura ku mugaragaro Inama ya 47 y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF). Azisaba kuba inkingi ya Demokarasi n’amajyambere.

Minisitiri w’Intebe Ngirente, ubwo yafunguraga iyi nteko Rusange ya 47 y’Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu Bikoresha Igifaransa, Assemblée Parlementaire de la Francophonie, (APF), imaze iminsi ibera mu Rwanda. Yavuze ko imiyoborere myiza ari inkingi ikomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage ndetse ikaba imbarutso y’iterambere.

Yagize ati “Hatariho imiyoborere myiza n’inzego zihamye kandi zidaheza, imbaraga dushyira mu guharanira iterambere n’amahoro arambye zaba ari impfabusa.”

Dr Ngirente, yavuze ko Inteko zishinga amategeko ari inkingi ya mwamba yo kwimakaza demokarasi no kubaka amahoro arambye, abagaragariza ko hatariho imiyoborere myiza zigiramo uruhare imbaraga zishyirwa mu kubaka iterambere ntacyo zaba zimaze.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko amahoro arambye ibihugu bihora bivuga adashobora kugerwaho mu gihe bimwe mu bibazo bikigoye abaturage byaba bititaweho ngo bibonerwe ibisubizo.

Ati “Amahoro arambye tuvuga ntashobora kugerwaho mu gihe bimwe mu bibazo by’imibereho y’abaturage bidakemuwe. Urugero natanga ni nk’ibijyanye no kubona ibiribwa bihagije, uburezi no kwita ku rubyiruko mu buryo budaheza, kugira inzego z’ubuzima zikomeye n’ibikorwaremezo biboneye.”

Yanakomoje no ku bibazo by’umutekano muke byibasiye Isi, by’umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, aho usanga ibyo bibazo byambukiranya imipaka nk’uko byagenze no kuri COVID-19.

Minisitiri w’Intebe, yaboneyeho gushima ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izagirira akamaro u Rwanda n’ibindi bihugu bihuriye muri iryo huriro, anabaha ubutumwa bwa Perezida Kagame wifurije ikaze abashyitsi bose bitabiriye iyi nama.

Ashimira ubuyobozi bwa APF bwahisemo u Rwanda ngo rwakire iyi nama y’ingirakamaro, anashima by’umwihariko umubano mwiza urangwa hagati y’iri huriro n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Côte d’Ivoire akaba ari nawe muyobozi wa APF, Adama Bitcogo, yavuze ko mu bibazo byugarije ibihugu binyamuryango harimo ubukene, ingaruka za Covid-19, abimukira bagwa mu nyanja, ubushomeri mu rubyiruko, abagore bakumirwa mu nzego zifata ibyemezo n’ingaruka z’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 300 bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigera kuri 90 bibarizwa muri ’Francophonie’, kuva ku wa 5-9 Nyakanga 2022.

Nubwo Iyi nteko yafunguwe uyu munsi, ibikorwa byayo bimaze iminsi itatu bikorerwa muri za Biro, Amahuriro y’Abagore n’Urubyiruko bari mu Nteko Zishinga Amategeko ndetse na za Komisiyo zihoraho.

Ikaba ari urubuga abayitabira baganiriramo kandi bagafata imyanzuro ku bibazo bikomereye isi n’ibihugu byo mu Karere ka ’Francophonie’ by’umwihariko.

Inteko Rusange ya APF iterana inshuro imwe mu mwaka. Uyu mwaka ibereye mu Rwanda ku butumire bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari imaze ititabirwa imbonankubone kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%