Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu bice bibarizwa mu mu Mujyi wa Gisenyi, bavuga ko umwaka ushize batandukanye no kubura amazi nyuma y’aho Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyongereye amazi n’imiyoboro y’amazi giha abatuye umujyi wa Gisenyi.
Abaturage barishimira ko basigaye babona amazi hafi yabo kandi ku buryo buhoraho
Mu Karere ka Rubavu, WASAC ikorera mu mirenge ine y’Umujyi wa Rubavu irimo Umurenge wa Gisenyi, Nyamyumba, Rubavu na Rugerero aho ifite abafatabuguzi barenga ibihumbi 10.
Abo bafatabuguzi bakoresha amazi atunganywa n’uruganda rwa Gihira ruherereye mu Murenge wa Rugerero, rukayatunganya ruyakuye mu migezi ya Sebeya na Pfunda, aho rwari rusanzwe rutunganya metero kibe 8000 (8000m3) ku munsi, ariko akaba makeya bitewe n’abayakenera.
Umujyi w’Akarere ka Rubavu washyizwe mu mijyi yungirije uwa Kigali, kandi uri mu mijyi ituwe cyane aho ubucucike muri ako karere bugeze ku baturage 1,208 kuri Km2.
Ubucucike bw’abatuye mu mujyi ntibwari bujyanye n’ibikorwa by’amazi byashyizwemo mu myaka 30 ishize, ibi bikaba imwe mu mpamvu yateraga ibura ry’amazi ku batuye umujyi wa Gisenyi.
Ubuzima bwo kutagira amazi bwari bubi ku bakuru n’abato
Benshi mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ubuzima bwo kutagira amazi bwari bubi, ibi bakabihera ku bibazo bagiye bahura nabyo nyuma yo kubura amazi.
Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga, Ubumwe Community Center (UCC) buvuga ko buri mu bagorwaga n’ibura ry’amazi bitewe no kuba ayaboneka yari make.
Justin Nshimiyimana, Umuhuzabikorwa w’icyo kigo, avuga ko mu myaka igera ku munani bagize ingorane nyinshi mu kazi kabo bitewe no kubura amazi.
Agira ati “Kugira abagenerwabikorwa 1500 barimo abanyeshuri barenga 700 bakeneye amazi igihe cyose akabura, byari ikibazo gikomeye cyane. Twakoreshaga amafaranga ibihumbi 40 ku munsi tuvomesha, byari bigoye sinzi uko nabisobanura kuko hari n’abana bataga ishuri.”
Nshimiyimana avuga ko mu kigo cyabo bafite abanyeshuri biga mu mashuri babarirwa muri 750, hakaba n’abandi 300 bafite ubumuga kandi bose bakenera amazi ahoraho haba mu kunywa, kurya n’isuku.
Uruganda rwa Gihira
Nyiransabimana Tereziya uvomesha ku ivomo rusange mu Murenge wa Rugerero, avuga ko abimazemo imyaka umunanani ariko kuboneka kw’amazi ya WASAC byaruhuye abaturage.
Gilbert Murindabigwi, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rubavu, avuga ko nyuma y’umushinga wo kwagura imiyoboro y’amazi no gusana iyangiritse, nta saranganya rigikorwa, ndetse ngo hari n’ibice bitabonaga amazi bisigaye biyabona.
Binyuze muri uyu mushinga, imiryango 500 itishoboye ibarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri yahawe amazi mu ngo nta kiguzi. Bamwe mu babarizwa muri iyo miryango bavuga ko bifuza guhura na Perezida Kagame bakamushimira imiyoborere myiza, kuko ari we bakesha ibyo byiza batigeze barota kubona kuko nta bushobozi bari bafite bwo kubyikorera.
Umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi mu Karere ka Rubavu no mu nkengero z’aho muri bimwe mu bice by’akarere ka Nyabihu watangiye muri Werurwe 2019, usozwa muri Ukwakira 2021, ukaba wararangiye hakozwe imiyoboro ireshya na 139km.
Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi. Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo nyuma y’uko abwiye undi mugore amagambo y’urukundo mu nzozi Iyo nkuru ibabaje yabaye mu minsi ishize mu Mujyi wa La Paz muri Bolivia. Nk’uko […]
Post comments (0)