Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda bari barahungiye muri Congo

todayJuly 8, 2022 112

Background
share close

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 103 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko bari babayeho nabi kubera umutekano muke.

Abatashye bavuga ko binjiye mu Rwanda tariki 7 Nyakanga 2022 banyuze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, bavuga ko batangajwe no kubona u Rwanda rwarabaye rwiza mu gihe aho bari batuye mu mashyamba babeshywaga ko abaje bicwa cyangwa bagafatwa nabi.

Mu Banyarwanda 103 baje mu Rwanda abagabo ni 15, mu gihe abasigaye ari abagore n’abana.

Uwase Kamanzi ufite imyaka 28, yatahanye abana batatu. Avuga ko umugabo we yishwe mu ntambara ziheruka muri Masisi mu bice bya Mweso bituma ajya mu nkambi aho bari Abanyarwanda babarirwa muri 410.

Uwase avuga ko yatunguwe no gusanga u Rwanda ari rwiza bitandukanye n’ibyo babwirwa.

Agira ati: “Batubwira ko bavuye mu Rwanda ibintu bicika kandi ko n’ubu bimeze nabi, abantu batashye bicwa, abandi banyerezwa bigatuma dutinya kuza tukaguma muri ubu buzima bubi. Gusa twatunguwe tugeze ku mupaka munini tubona tugeze ahantu heza, hari inyubako nziza.”

Mu buhamya yahaye Kigali Today, Uwase yakomeje ati: “Twageze ku mupaka, tubona ni heza, nkuramo inkweto ngo ntahanduza ariko mbona ntibihagije. Numvaga ko twageze muri Amerika cyangwa i Burayi, ariko u Rwanda na rwo ni Igihugu cyiza.”

Binjira mu Rwanda bakiriwe mu kigo cyakira impunzi cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, aho bagomba kwandikwa no gufotorwa bakazahabwa ibyangombwa.

Abatashye bari biganjemo abana n’abagore

Ingabire Veneranda, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), avuga ko Abanyarwanda batashye bahabwa ibiryo by’amezi atatu, ubwisungane mu kwivuza, hamwe n’amafaranga yo kubasubiza mu buzima busanzwe; aho umuntu mukuru agenerwa amadolari 250 ya Amerika naho umwana akagenerwa amadolari 150.

Ingabire avuga ko Abanyarwanda bataha bava mu Nkambi bahawe 20% by’amafaranga bagenerwa naho 80% bayahabwa iyo bamaze kugera mu miryango yabo.

Abanyarwanda batashye bibumbiye mu miryango 36 bakaba bavuye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru muri Masisi, Walikale na Nyiragongo, bakaba binjiriye mu Ntara y’Iburengerazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yapfuye nyuma yo kuraswa

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yitabye Imana nyuma yo kurasirwa mu birori yavugiragamo ijambo byaberaga mu mujyi wa Nara uri mu burengerazuba bw’igihugu. Bwana Abe yarashwe inshuro ebyiri, ndetse isasu rya kabiri yarirashwe mu mu gongo, bituma agwa hasi ndetse atakaza amaraso menshi. Amakuru avuga ko uwamurashe yahise atabwa muri yombi. BBC yanditse ko Uwahoze ari guverineri wa Tokiyo, Yoichi Masuzoe, yanditse ku rubuga rwa twitter ko […]

todayJuly 8, 2022 97

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%