Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali yijeje abasoje muri Agahozo Shalom gukomeza kubashyigikira

todayJuly 9, 2022 114

Background
share close

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri Agahozo Shalom Youth Village, kuzirikana ko iterambere ryabo bwite n’iry’igihugu riri mu biganza byabo, bityo ko bakwiye kubyaza umusaruro uburere bahawe kugira ngo ibyo bigerweho, ndetse anabizeza ko iyo Banki izakomeza kubashyigikira mu mishinga yabo.

Dr. Diane Karusisi ashyikiriza umwe mu basoje amasomo impamyabushobozi

Ibi yabitangaje mu muhango wo gushyikiriza Impamyabumenyi abanyeshuri 122, barimo n’abaturutse mu bihugu byo mu Karere basoje amasomo mu mashami atandukanye, ku ya 8 Nyakanga 2022. Mu basoje amasomo, 60% muri bo ni abakobwa mu gihe 40% ari abahungu.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 10 muri iryo shuri, witabiriwe n’ubuyobozi bwaryo, ubw’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi mu nzego za Leta, aba Banki ya Kigali n’ababyeyi b’abasoje amasomo.

Dr. Diane Karusisi yasabye abasoje amasomo kuzarangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro baherewe ku ntebe y’ishuri, kuko ari byo shingiro ry’ibyo bifuza kugeraho.

Yagize ati “Zimwe mu nshingano zacu nka Banki ya Kigali, habamo gushyigikira iterambere ry’uburezi, ni nako bimeze muri iri shuri. Abasoje rero turabashishikariza kwita ku bumenyi mwahawe kuko ari bwo nkingi izatuma mubaho neza mu buzima busanzwe”.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri basoje amasomo bagifite amahirwe yo gushyigikirwa na Banki ya Kigali, ndetse ko n’abafite imishinga bayigana ikabafasha.

Abanyeshuri basoreje muri Agahozo Youth Village, bashimiye abagize uruhare mu kubafasha kwiga kugeza basoje.

Ishimwe Annick wize mu Ishami rya MCE yagije ati “Aha mpakuye ubumenyi nizera ko buzamfasha guteza imbere umuryango wanjye no kwita ku bandi babayeho mu buzima bukakaye, kuko numva ariyo ntumbero yanjye.”

Yashimangiye ko uburere baherewe muri iryo shuri buri mu byatumye bagera ku ntsinzi, anashimira abagira uruhare ngo bige kuko batumye bigarurira icyizere.

Ndisanze Serge wize Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) wanigaga Ubugeni, yavuze ko yiteguye guhesha ishema ishuri ryamureze na we akazagera igihe cyo guha amahirwe abandi bana bameze nka we, babuze ababyeyi ku buryo bagira icyo bigezaho.

Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yavuze ko ahanini bibanda ku guha ubumenyi abana bahuye n’ibibazo byo kugorwa n’ubuzima, kugira ngo babaremere ubuzima bushya.

Yagize ati “Icya mbere nababwira ni ukwikunda, kugira ikinyabupfura no gukunda Igihugu, kuko ari intego n’icyifuzo cyacu ko baba amaboko y’Igihugu bagakora mu nzego zitandukanye zacyo baharanira iterambere rirambye.”

Agahozo Shalom Youth Village ni ikigo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman, waje kwitaba Imana mu mpera za 2013.

Icyo kigo cyakira buri mwaka abana bagera kuri 500, cyatangiye kwakira abanyeshuri mu 2008, abana bacyigamo bakaba barererwa mu miryango itandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Abagore bari mu Nteko bagize mu iterambere ry’Igihugu

Ku wa 8 Nyakanga 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umusangiro wo kwishimira isabukuru y’imyaka 25, habayeho Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), abashimira uruhare bagize mu iterambere ry’Igihugu. Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bagize mu iterambere ry’Igihugu, bashyiraho Amategeko asubiza agaciro umwari n’umutegarugori, ndetse n’abagabo bafashe iya mbere mu gushyigikira ko uburenganzira bw’umugore bwubahirizwa, bashyiraho amategeko atagira uwo asubiza inyuma. Yongeyeho kandi […]

todayJuly 9, 2022 112

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%