Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, APF, bari mu Rwanda bitabiriye Inteko Rusange ya 47.
Aba bayobozi bakiriwe na Perezida kagame, bari bayobowe na Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u rwanda, Vincent Biruta.
Inteko Rusange ya 47 y’Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu Bikoresha Igifaransa, Assemblée Parlementaire de la Francophonie (APF), imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Yitabiriwe n’abagera kuri 300 bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigera kuri 90 bibarizwa muri ’Francophonie’, yatangiye kuva ku wa 5-9 Nyakanga 2022.
Inteko Rusange ya APF iterana inshuro imwe mu mwaka. Uyu mwaka ibereye mu Rwanda ku butumire bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari imaze ititabirwa imbonankubone kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.
Iyi nama ikaba ifatwa nk’urubuga abayitabira baganiriramo kandi bagafata imyanzuro ku bibazo bikomereye isi byumwihariko no mu bihugu byo mu Karere ka ’Francophonie’.
Mu mugoroba wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ihuriro ry’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Francophonie rimaze rishinzwe, Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bagize mu iterambere ry’Igihugu, bashyiraho Amategeko asubiza agaciro umwari n’umutegarugori, ndetse n’abagabo bafashe iya mbere mu gushyigikira ko uburenganzira bw’umugore bwubahirizwa, bashyiraho amategeko atagira uwo asubiza inyum
Ubwo yafunguraga imirimo y’iri huriro, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Inteko zishinga amategeko ari inkingi ya mwamba yo kwimakaza demokarasi no kubaka amahoro arambye, abagaragariza ko hatariho imiyoborere myiza zigiramo uruhare imbaraga zishyirwa mu kubaka iterambere ntacyo zaba zimaze.
Post comments (0)