Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abarimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

todayJuly 11, 2022 834

Background
share close

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batatu bo ku rwego rwa jenerali bava ku ipeti rya Brigadier General bashyirwa ku ipeti rya Major General undi ava ku ipeti rya Colonel agirwa Brigadier General.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga yagizwe Brigadier General

Umukuru w’Igihugu abo yazamuye ku ipeti rya Major General ni Vincent Nyakarundi usanzwe uyobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, hari Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu ndetse na Ruki Karusisi uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Force).

Vincet Nyakarundi yagizwe Major General

Nk’uko itangazo ryaturutse mu ngabo z’u Rwanda rikomeza ribitangaza kandi, Mu bandi bazamuwe, barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga akaba yakuwe ku ipeti rya Colonel maze ashyirwa kurya Brigadier General.

Brigadier General, Ronald Rwivanga ni Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva muri 2020, asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya, dore ko yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Kwakira 2017.

Yahoze kandi mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Ruki Karusisi yahawe ipeti rya Major General
Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu nawe yazamuwe ku ipeti rya Major General

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Icyiciro cya kabiri cy’Ikigega nzahurabukungu kizibanda ku nganda nini n’intoya

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigega nzahurabukungu cyo kunganira abahuye n’ingaruka zatewe n’icyo cyorezo, kugira ngo bongererwe ubushobozi bwo gukora no kwiyubaka. Byatangajwe na Nelson Mandela, umuyobozi w’agashami gashinzwe ishoramari mu bikorwa remezo, imyubakire n’imishanga yihariye y’iterambere muri BRD, mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio, ku ya 8 Nyakanga 2022. Uburyo Icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu gikora, Banki nkuru y’Igihugu (BNR), ni yo iba […]

todayJuly 10, 2022 117

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%