Inkuru Nyamukuru

RDC yatanze impapuro za nyuma ziyakira bidasubirwaho mu muryango wa EAC

todayJuly 11, 2022 97

Background
share close

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaze kwakirwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bidasubirwaho, nyuma yo kuzuza ibyo yasabwaga byose.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula Apala yashyikireje umunyamabanga mukuru wa EAC, Hon. Peter Mathuki zimwe mu nyandiko zari zanyuma zari zisigaye.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, Peter Mathuki yavuze ko uyu munsi w’ingenzi mu muryango wa EAC ndetse no ku gihugu cya Congo.

Ati: “Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi cyane ku Muryango no kuri DRC. Ibi byerekana inzira yuzuza ibikorwa bya nyuma iganisha DRC kuba umunyamuryango wuzuye w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu nama yambere yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC, kuwa 29 Werurwe 2022 nibwo bemeje ko RDC yujuje ibisabwa byose biyemerera kwakirwa muri uyu muryango.

Ni umwanzuro waje nyuma yo kwiga no gusesengura ibyavuye mu nama yahuje Abaminisitiri bashinzwe uyu muryango yari igamije kwiga kubijyanye n’ubusabe bw’iki gihugu.

Ubwo hazamurwaga ibendera rya RDC

Tariki ya 8 Mata 2022, nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC, bongeye guhurira i Nairobi muri Kenya, mu nama yemerejwemo ubusabe bwa RDC, ndetse Perezida w’iki gihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ashyira umukono ku masezerano yemerera RDC kuba igihugu kinyamuryango muri EAC.

Gusa RDC yamenyeshejwe ko hari inyandiko ziyemerera burundu kwakirwa muri EAC igomba kubanza kuzuza ndetse ihabwa igihe ntarengwa cyo kugeza ku wa 29 Nzeri 2022.

Izi nyandiko za nyuma zatanzwe kuri uyu munsi, akaba ari izijyanye n’amategeko n’amabwiriza yemerera RDC kwinjira bidasubirwaho mu muryango wa EAC no kuzishyikiriza ubunyamabanga bwawo.

Kugeza ubu umuryango wa EAC ukaba ugizwe n’ibihugu birindwi birimo bitatu byawutangije aribyo Tanzania, Kenya na Uganda, n’ibindi bihugu byakiriwe nyuma nk’u Rwanda, Burundi na Repubulika ya Sudan y’Epfo ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe bidasubirwaho.

Kuya 8 Kamena 2019, nibwo RDC yatangiye kugerageza ubusabe bwayo, ubwo Perezida Felix Tshisekedi, yandikiraga Perezida wa EAC icyo gihe, Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’ibihugu bya Africa y’uburasirazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga, yakiriye mu biro bye biherereye Kacyiru mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mahamed, aho baganiriye ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano. Mu biganiro byahuje impande zombi, IGP Munyuza yasobanuye ko Polisi y'u Rwanda yiteguye kongera imbaraga mu mubano wa […]

todayJuly 11, 2022 122

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%