Ku wa gatandatu, abigaragambya biraye mu ngoro ya perezida, batera hejuru basaba ko yegura, banazunguza ibendera ry’igihugu
Kuri uyu wa mbere, nibwo ibiro bya Minisitiri w’intebe Ranil Wickremesinghe byasohoye itangazo bivuga ko byamenyeshejwe na Rajapaksa ko azegura ku wa gatatu.
Ariko Rajapaksa nta jambo yari yabivugaho we ubwe mu buryo butaziguye.
Bijyanye n’itegekonshinga rya Sri Lanka, kwegura kwe bishobora kwemerwa gusa ku mugaragaro ari uko yeguye abinyujije mu ibaruwa yandikiye umukuru w’inteko ishingamategeko, ibi bikaba bitaraba.
Mbere yaho, Minisitiri w’intebe Wickremesinghe na we yari yavuze ko azegura ku mwanya we.
Rajapaksa yari yavuye mu ngoro ye ya perezida mbere yuko abigaragambya bayiraramo ku wa gatandatu, basaba ko yegura.
Umuvandimwe we, Mahinda Rajapaksa wahoze ari Minisitiri w’intebe, ari mu gihugu mu kigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi, nkuko abatanze amakuru babivuga.
Abanya-Sri Lanka bamaze amezi basaba ko aba bavandimwe bitwa Rajapaksa begura.
Perezida Paul Kagame, akaba n'Umugaba Mukuru w'ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batatu bo ku rwego rwa jenerali bava ku ipeti rya Brigadier General bashyirwa ku ipeti rya Major General undi ava ku ipeti rya Colonel agirwa Brigadier General. Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Ronald Rwivanga yagizwe Brigadier General Umukuru w'Igihugu abo yazamuye ku ipeti rya Major General ni Vincent Nyakarundi usanzwe uyobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, hari Willy […]
Post comments (0)