Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta ari muri Armenia aho yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame

todayJuly 12, 2022 169

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, ku gicamunsi cyo ku wambere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yatanagiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Armenia.

Minisitiri Biruta, muri uru ruzinduko yakiriwe i Erevan na Nikol Pashinyan, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Armenia akaba na Perezida w’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF, umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Dr. Biruta yashyikirije Minisitiri Nikol, ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku birebana n’Inama itaha ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Abo bayobozi bombi kandi bagiranye ibiganiro mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi, hibandwa ku bufatanye bufitiye inyungu abaturage bo ku mpande zombi.

Ubusanzwe ibihugu by’u Rwanda na Armenia bisangiye amateka yo kuba byarahuye na Jenoside, bikaba byarashyize imbaraga mu guharanira ko amateka mabu nk’ayo yazasibira haba kuri byo ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu byo muri OIF, iteganyijwe kubera i Djerba muri Tunisia, kuva Tariki 19-20 Ugushyingo 2022, ikaba yaremerejwe mu nama yahuje Abaminisitiri bo muri uyu muryango yateranye ku ya 28 Ukwakira 2021.

Iyi nama y’Abaminisitiri yatumijwe ku busabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Louise Mushikiwabo na Othman Jerandi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, abinjira n’abanya-Tuniziya batuye mu mahanga akaba na Perezida w’inama y’Abaminisitiri bo muri la Francophonie.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ferdinand Rutikanga watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Ferdinand Rutikanga uzwi cyane ku kuba ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere aho bivugwa ko yaba yazize uburwayi. Ferdinand Rutikanga watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12/07/2022, hazindutse havugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ferdinand Rutikanga wamenyekanye mu Rwanda mu mukino w’iteramakofe aho ari nawe wawutangije. Ferdinad Rutikanga azwi kandi cyane mu kiganiro […]

todayJuly 12, 2022 132

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%