Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo yagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu muryango wa Francophonie

todayJuly 12, 2022 48

Background
share close

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo arahamagarira abikorera bo mu bihugu bigize uyu muryango kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari muri uyu muryango by’umwihariko mu Rwanda.

Madamu Louise Mushikiwabo ibi yabitangarije mu biganiro ku bucuruzi, ishoramari n’ubukungu bihurije i Kigali abashoramari na ba rwiyemezamirimo basaga 100 bo mu bihugu bigize Francophonie ndetse na bagenzi babo bo mu Rwanda basaga 200.

Louise Mushikiwabo avuga ko muri iki gihe uyu muryango ushyize imbere iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane mu bihugu binyamuryango kuko amahirwe ari menshi dore ko isoko ry’abatuye uyu muryango gusa basaga miliyoni 320 kandi bakaba bakomeje kwiyongera.

Uretse mu Rwanda, biteganyijwe ko iri tsinda ry’abikorera bo mu bihugu bya Francophonie bazerekeza no muri Gabon, mu bihugu byombi bikaba byitezwe ko bazahahurira n’abikorera batari munsi ya 250.

Inzego zizibandwaho mu biganiro ni urw’ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro ubukomokaho, urwego rw’ingufu zisubira, n’urwego rwa serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Umwarimu yahawe impano y’imodoka

Abize n’abakoze mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Nyagatare Secondary School), bahaye uwari Umuyobozi w’iryo shuri impano y’imodoka, bamwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru yagiyemo. Karake yabuze uburyo yagaragaza ibyishimo by’impano yahawe Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022, ku ishuri rya Nyagatare Secondary School riherereye mu Kagari ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare. Iryo shuri ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2000, ryubakwa nk’iry’icyitegererezo mu kwigisha amasomo ya Siyansi. Kuva uwo […]

todayJuly 12, 2022 148

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%