Nyuma yimyaka ibiri batamurikira Isi ibyo bazi gukora kurusha ibindi neza, abahinzi bo mu Rwanda basubiye mu imurika ry’ubuhinzi.
Kuva tariki ya 6-14 Nyakanga 2022 ku Murindi wa Kanombe, umurwa mukuru Kigali nibwo hatangiye iri murika ry’ubuhinzi rigamije kumenyekanisha ikoranabuhanga rishya, guhangana n’indwara, amahirwe, n’ibindi bice bigize ubuhinzi n’ibikomoka ku matungo.
Abamurika baturutse mu nzego zose, harimo n’abagira uruhare mu bworozi bw’amatungo/inkoko, ubuhinzi bw’imboga buzana udushya twinshi mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere, gukoresha imashini zikoreshwa mu buhinzi, kurwanya indwara, ndetse n’ubuvuzi bw’ibimera.
Mu bandi bitabiriye iri murika harimo kandi ni ibigo bya leta, binyuze muri gahunda zitandukanye zita ku buhinzi n’ubworozi, amakoperative n’ibigo bitera inkunga abahinzi, bibafasha mu kubashyigikira binyuze mu bushakashatsi bw’ubuhinzi no kwagura ibikorwa, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ba leta.
Nyuma yaho icyorezo cya COVID-19 kigize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi no ku ishoramari, abahinzi bo baravuga inkuru zo kuba barabashize kwihagararaho.
Donat Havugimana, umuhinzi w’imyumbati ni umwe mu bahinzi bakomeje kwihagararaho.
Ubusanzwe, Havugimana ukomoka mu karere ka Rwamagana yari yarashoye imari mu burobyi, ariko yaje kubivamo asubira mu buhinzi bw’inmyumbati mu mwaka wa 2010 ubwo yahabwaga amahugurwa ku buhinzi bwayo n’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).
Aya mahugurwa yari yiganjemo gusura imirima mu murenge wa Karenge, akarere ka Rwamagana ibintu byatumye nyuma atangira kubishyira mubikorwa mu murenge atuyemo wa Fumbwe.
“Mu ntangiriro, ntabwo nageze ku byo nari niteze. Nifatanije na bagenzi bacu bitabiriye amahugurwa amwe kandi umwe muri bo wo mu murenge wa Nyamiyaga, akarere ka Kamonyi yari yiteguye kudufasha. Twarakoranye kandi byatanze umusaruro”.
Kuva yatangira kwiyemeza gushora imari mu buhinzi bw’imyumbati, yavuze ko igiti kimwe gishobora gutanga ibiro bigera kuri 150.
Muri iri murika rya 2022, Havugimana yishimiye kuba riri munzira nziza izamufasha kugera kuntego ye.
Havugimana yerekanye igiti cy’imyumbati cyatanze ibiro 102 nyuma yimyaka ibiri. Ndetse yavuze ko iki gihingwa gishobora kumwinjiriza inyungu igera ku bihumbi 400, atabatiyemo ayo akoresha mu kwicyenura mu rugo.
Gusa avuga ko agifiye ikibazo cyubutaka. kuko kugeza ubu ahinga imyumbati ku buso bwa 1/2 cya hegitari.
Abandi bitabiriye iri murika ni Leodomir Ruboneka ukomoka mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda washoye imari mu guhinga urutoki.
Nyuma y’amahugurwa, ubu yateje imbere ubuhinzi bwe aho uyu munsi abasha gusarura igitoki gipima ibiro 145 bivuye kuri 6 mbere.Yinjiza miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka avuye kuri hegitari 1.5.
Post comments (0)