Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwo muri Diaspora rurishimira serivisi rwafunguriwe na Banki ya Kigali (BK)

todayJuly 13, 2022 172

Background
share close

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga barishimira serivisi zo kubitsa no kubikuza bashyiriweho na BK, kuko zizabafasha mu buzima bwa buri munsi mu gihe bari mu Rwanda cyangwa bari mu mahanga.

Gahunda yitwa BK Diaspora Banking, ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko bwayishyizeho nyuma yo kuyisabwa n’Abanyarwanda benshi batandukanye baba mu mahanga, kugira ngo ijye ibafasha muri gahunda zabo za buri munsi yaba iz’imbere mu gihugu cyangwa bari hanze yacyo.

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya BK, bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko iyi serivisi yashyiriweho Abanyarwanda baba mu mahanga, igiye kubafasha kuko bajya bahura n’imbagamizi zitandukanye, by’umwihariko iyo baje mu Rwanda, aho bakunda kugorwa no kuvunjisha amafaranga yabo, kubera ko bahendwa igihe bakeneye kuyavunjisha mu manyarwanda.

Nadine ibyimanishaka utuye mu gihugu cy’u Bubiligi, avuga ko iyo baje mu Rwanda bakunda guhura n’imbogamizi zo kubona aho bavunjisha, kuko usanga ibiciro atari bimwe hose, rimwe na rimwe bigatuma bahendwa, bityo akaba yiteze byinshi muri serivisi ya BK Diaspora Banking.

Ati “Ku kibuga bakuvunjira nabi cyane, kugira ngo bakuvunjire neza ugomba kujya mu Mujyi, kuvunjisha amafaranga ni ikibazo, no kumva agaciro kayo igihe uyahindura mu manyarwanda cyangwa amayero ntabwo biba byoroshye, ariko iyi serivisi izamfasha, kuko jyewe kugira ngo nze, ubusanzwe mba mfite amafaranga menshi mu mufuka”.

Banyuzwe na serivisi zitangwa na BK, bandika ibyo bazasangiza bagenzi babo

Mugenzi we witwa Sonia Mushikiwabo, avuga ko ubusanzwe akenera cyane serivisi za banki iyo aje mu Rwanda, kuko akenera kubikuza amafaranga ye, ku buryo asanga hari byinshi serivisi yagenewe aba Diaspora (Abanyarwanda baba mu mahanga) muri BK izabafasha.

Ati “Bizamfasha cyane kuko nzajya nshobora gushyira amafaranga muri banki igihe nje hano, kugira ngo mbashe kuyakoresha binyoroheye, kuko nk’umuntu uba i Burayi igihe cyose twishyura dukoresheje ikarita. Rero kuza hano udafite ikarita nta banki, igihe cyose biba bikomeye, kubikuza amafaranga ntabwo biba byoroshye, rero bizamfasha cyane”.

Umukozi wa BK uhagarariye amashami yo mu Mujyi wa Kigali Nicole Kamanzi, avuga ko bashyizeho ishami rishinzwe Diaspora kugira ngo ribafashe gucuruza mu bantu bataba imbere mu gihugu, ku buryo igihe batekereje kubitsa cyangwa gushora imari iwabo, ahantu ha mbere batekereza ari muri Banki ya Kigali.

Ati “Ni muri urwo rwego twagiranye umubano na bo, tugasaba ko urubyiruko nk’abayobozi b’u Rwanda b’ejo hazaza, twabasha kubaha serivisi uko bikwiye, kandi tukazibaha ubu ngubu, igihe bakiri mu mashuri, tukaba twabaha konti nibura bakiri mu mashuri, tukagendana na bo muri urwo rugendo, baba abakozi hariya cyangwa hano, tukabafasha kugira amazu, kubona uko bagura imodoka, utuntu dutandukanye two muri Banki ya Kigali”.

Natalie Dusine ni umukozi wa Banki ya Kigali ushinzwe ishami rya Diaspora. Avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo abatuye hanze y’u Rwanda, bamenye ko hari ishami rishobora gutuma babona serivisi mu buryo bworoshye.

Ati “Iyo umuntu ari kure, hari igihe iyo adafite amakuru ashobora kumva ko bigoye, ese ndafungura konti gute, nzabikora mpigereye, oya, icyo dushaka ko bamenya ni uko bashobora kubona serivisi bari hanze, badategereje kuza mu Rwanda kuko hari ishami ribashinzwe. Uwaba ushaka gufungura konti, gusaba inguzanyo, ushaka gukoresha konti ye, byose birashoboka kandi uri hanze”.

Buri wese yabaga ashishikajwe no kumenya byinshi ku mikorere ya BK

Ishami rya Diaspora muri BK ryatangiye mu mwaka ushize. Kuri ubu Abanyarwanda baba hanze bamaze gufunguza konti muri BK bararenga 1800, aho umuntu ashobora kwiyandikisha cyangwa agafunguza konti kuri www.diasporabanking@bk.rw.

Banki ya Kigali imaze imyaka 56 ikora, ikaba ifite amashami 68 ari mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu gihe ikorana n’aba Ajenti (Agents) 2000 bari mu gihugu hose.

Ku ikubitiro Banki ya Kigali yahuye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rugera kuri 70, bari mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho baje gusura ibikorwa bitandukanye by’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abahinzi bishimiye kongera kwitabira imurika ry’ubuhinzi nyuma y’imyaka ibiri ritaba.

Nyuma yimyaka ibiri batamurikira Isi ibyo bazi gukora kurusha ibindi neza, abahinzi bo mu Rwanda basubiye mu imurika ry'ubuhinzi. Kuva tariki ya 6-14 Nyakanga 2022 ku Murindi wa Kanombe, umurwa mukuru Kigali nibwo hatangiye iri murika ry'ubuhinzi rigamije kumenyekanisha ikoranabuhanga rishya, guhangana n'indwara, amahirwe, n'ibindi bice bigize ubuhinzi n'ibikomoka ku matungo. Abamurika baturutse mu nzego zose, harimo n'abagira uruhare mu bworozi bw'amatungo/inkoko, ubuhinzi bw’imboga buzana udushya twinshi mu kurwanya imihindagurikire […]

todayJuly 13, 2022 254

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%