Inkuru Nyamukuru

36 Bari mu Ndege yakoze impanuka muri Somaliya Bararokotse

todayJuly 19, 2022 88

Background
share close

Abategetsi ba Somaliya batangaje ko indege yari itwaye abantu 36, umupilote wayo n’abafasha be, yakoze impanuka ku wa mbere ku kibuga cy’indege cyo ku murwa mukuru, Mogadisho. Bose bararokotse.

Iyi ndege yakoze impanuka igwa yubamye

Iyo ndege ya kompanyi, Jubba Airways, yari ivuye mu mujyi wa Baidoa uri mu majyepfo ya Somaliya.

Umuyobozi w’indege zitwara abantu muri Somaliya, Ahmed Moalim, yabwiye Ijwi rya Amerika ko iyo mpanuka yabaye hafi y’isaa tanu zo mu gitondo mu masaha y’i Mogadisho ubwo yarimo yururukira ku kibuga cy’indege.

Ababonye ibyabaye bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadisho, bavuze ko iyo ndege yururutse igihe kitaragera ko igera ku Kibuga cy’indege. Yahise igwa hasi irubama, ndetse itangira kwaka umuriro.

Bavuga ko babonye abashinzwe kurwanya inkongi barimo baragerageza kuzimya umuriro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inzego z’ibanze zigiye kwinjira mu micungire y’amakoperative

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), bagiye gushyiraho ingamba nshya zijyanye n’imicungire y’amakoperative, kugira ngo adakomeza guhombya abanyamuryango, ahubwo ababere inzira y’ubukire, aho inzego z’ibanze zigiye kugira uruhare mu micungire yayo, bitandukanye n’uko byari bisanzwe. Minisitiri Gatabazi avuga ko Leta itazarebera abarya utw’abaturage baba bishyize hamwe bashaka iterambere Ubusanzwe itegeko rigengaga amakoperative ryabuzaga inzego z’ibanze kwivanga mu miyoborere yayo, ahubwo […]

todayJuly 19, 2022 144

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%