Inkuru Nyamukuru

Albaniya na Macedoniya y’Amajyaruguru bigiye kwakirwa muri EU

todayJuly 19, 2022 65

Background
share close

Hashize imyaka 19 ibyo bihugu bigaragara ko bishobora kuzemererwa kuzajya mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Uhereye i buryo Komiseri w’umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi Ursula von der Leyen, Ministri w’Intebe wa Albaniya Edi Rama, Ministri w’Intebe wa Macedoniya y’amajyaruguru Dimitar Kovacevski na Ministri w’Intebe wa Repubulika ya Ceki Petr Fiala mu kiganiro n’abanyamakuru 19/7/2022

Gusa kwagura uyu muryango mu ntumbero yo kurenza ibihugu 27 bisanzwe biwugize muri iki gihe bisa nk’ibizafata imyaka itari mike.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU), Ursula Gertrud von der Leyen, yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Albaniya, Edi Rama n’uwa Macedoniya y’amajyaruguru, Dimitar Kovacevski, ko ibiganiro nyakuri byo kwinjira kw’ibihugu byabo muri uwo muryango byatangiye.

Minisitiri w’Intebe wa Albaniya, Edi Rama, avuga ko igihugu cye gikeneye kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kugira igihugu cye gikomeze gukomera no kurangwa na demokrasi kandi cyiyumve neza ko kiri mu karere k’u Burayi.

Ibiganiro ku byerekeye kwemererwa kwa Albaniya na Macedoniya y’amajyaruguru mu muryango w’u Burayi bizashingira ku buryo ibyo bihugu byiteguriye gukurikiza amategeko yose y’uwo muryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ishimwe wahoze acuruza ubucogocogo agiye kujya aranguza abikesha gukina Inzozi Lotto

Mu myaka mikeya ishize, Marius Ishimwe w'imyaka 22, umwana wa gatanu mu muryango w’abavandimwe 9 uvuka mu karere ka Gasabo, umudugudu wa Gasogi yavuye mu ishuri akiri mu mwaka wa 1 w'ay'isumbiye kubera ko ababyeyi nta bushobozi bari bafite bwo kumubonera amafaranga y’ishuri. Ishimwe kubera umukino wa Inzozi Lotto agiye kujya aranguza Amateka ye ashobora kuba ikimenyetso cyerekana ko kudacika intege bishoboka cyane, kuko nyuma y'igihe bitanga ibisubizo bishimishije. Ishimwe […]

todayJuly 19, 2022 146

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%