Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Nkulikiyimfura yashyikirije impapuro zihagararira u Rwanda umunyamabanga mukuru wa OIF

todayJuly 19, 2022 98

Background
share close

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yashyikirije impapuro ze Madamu Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF.

Aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku nama yahurije abashoramari bahuriye mu Rwanda, mu biganiro bigamije kurebera hamwe amahirwe y’ubucuruzi aboneka mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) n’u Rwanda by’umwihariko.

Baganiriye kandi no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na OIF, cyane cyane gahunda y’abarimu bazaza kwigisha igifaransa.

Ku ya 22 Mata, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.

Abo barimu baje biyongera ku bandi 25 bagiye kumara igihe cy’imyaka ibiri, bose bakaba baroherejwe na OIF hagamijwe guteza imbere imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, ari nako batoza bagenzi babo b’Abanyarwanda uburyo bunoze bwo kwigisha urwo rurimi.

Amb. François Nkulikiyimfura muri Mata uyu mwaka, mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nibwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa aho yaravuye guhagararira u Rwanda muri Qatar.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Albaniya na Macedoniya y’Amajyaruguru bigiye kwakirwa muri EU

Hashize imyaka 19 ibyo bihugu bigaragara ko bishobora kuzemererwa kuzajya mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi. Uhereye i buryo Komiseri w'umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi Ursula von der Leyen, Ministri w'Intebe wa Albaniya Edi Rama, Ministri w'Intebe wa Macedoniya y'amajyaruguru Dimitar Kovacevski na Ministri w'Intebe wa Repubulika ya Ceki Petr Fiala mu kiganiro n'abanyamakuru 19/7/2022 Gusa kwagura uyu muryango mu ntumbero yo kurenza ibihugu 27 bisanzwe biwugize muri iki gihe bisa nk’ibizafata imyaka […]

todayJuly 19, 2022 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%