Inkuru Nyamukuru

Inzego z’ibanze zigiye kwinjira mu micungire y’amakoperative

todayJuly 19, 2022 144

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), bagiye gushyiraho ingamba nshya zijyanye n’imicungire y’amakoperative, kugira ngo adakomeza guhombya abanyamuryango, ahubwo ababere inzira y’ubukire, aho inzego z’ibanze zigiye kugira uruhare mu micungire yayo, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Leta itazarebera abarya utw’abaturage baba bishyize hamwe bashaka iterambere

Ubusanzwe itegeko rigengaga amakoperative ryabuzaga inzego z’ibanze kwivanga mu miyoborere yayo, ahubwo rigaha abanyamuryango bayo ububasha bwo bafata ibyemezo haba ku buyobozi bwabo cyangwa ku ikoreshwa ry’umutungo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Prof Jean Bosco Harerimana, avuga ko iri tegeko ryamaze guhinduka ubu hakoreshwa iryo mu mwaka wa 2021, ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 14 Gicurasi 2021.

Iri tegeko ingingo yaryo ya 150, ivuga ku nshingano inzego z’ibanze zifite ku iterambere rya Koperative.

Muri izo nshingano inzego z’ibanze zifite harimo gushishikariza abantu gukorera hamwe muri koperative nk’inzira yo kurwanya ubukene no kubumvisha ko ari izabo, gufasha koperative, kwiyandikisha no gutegura neza amadosiye asaba ubuzimagatozi.

Hari kandi gukora ku buryo koperative ziyoborwa neza kandi umutungo wazo ugacungwa neza; gukumira no kurwanya imicungire mibi ndetse n’inyerezwa by’umutungo wa koperative zitanga serivisi z’imari, no muri koperative zisanzwe ku bufatanye n’izindi nzego zibifitiye ububasha.

Inzego z’ibanze kandi zifite inshingano yo gukora ku buryo koperative zihagararirwa mu nzego zitandukanye zifatirwamo ibyemezo birebana n’iterambere ry’amakoperative, zibarizwa mu Karere koperative ikoreramo, gukurikirana no gusuzuma buri gihe uko koperative zigenda zizamuka mu ntera no kubikorera raporo. Hari kandi gutanga ubufasha mu rwego rwa tekiniki, urw’amategeko ndetse n’urw’ubuvugizi ku bijyanye n’iterambere rya koperative.

Hari ugusinya imihigo na koperative z’ibanze, ihuriro ndetse n’impuzamahuriro aho bishoboka; gushakira igisubizo ikibazo cyavuka muri koperative, ihuriro, impuzamahuriro no kuri koperative zizishamikiyeho, ndetse no gutanga raporo buri gihembwe yerekeye uko koperative zihagaze ku Kigo cy’Igihugu gifite mu nshingano zacyo guteza imbere koperative.

Minisitiri Gatabazi avuga ko ubusanzwe ari ikintu gikomeye cyane, kuko ngo hari ibihugu abaturage babyo bateye imbere kubera kwibumbira mu makoperative.Avuga ko zakabaye ari igisubizo ku banyamuryango bazo, ariko hakunze kugaragara ikibazo cy’imicungire mibi no gushyiraho ubuyobozi, byongeye inzego z’ibanze zikaba nta bubasha zari zifite ku micungire yazo.

Avuga ko kuba itegeko rishya ryemerera inzego z’ibanze gukurikirana imicungire y’amakoperative, bizafasha guhangana n’ibibabazo by’inyerezwa ry’imitungo y’abanyamuryango.

Asaba abayobozi kwirinda gushyigikira amakosa y’abayobozi b’amakoperative ariko n’abanyamuryango bayo kujya bagaragaza aho bitagenda neza, kugira ngo bafashwe hakiri kare.

Ati “Hari igihe usanga umuyobozi wa koperative ari inshuti y’Umuyobozi w’Umurenge, Akarere cyangwa se Umuyobozi runaka bigatuma akandamiza abanyamuryango b’iyo koperative. Ariko turasaba n’abanyamuryango bazo kujya bagaragariza ubuyobozi ibitagenda hakiri kare, kugira ngo Leta yinjiremo ibafashe ibatabare.”

Akomeza agira ati “Twumvikanye n’Umuyobozi ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Igihugu ko inzego z’ibanze (MINALOC), tugiye gukorana inama kugira ngo dushyireho ingamba nshya zo gukurikirana imicungire y’amakoperative.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko Leta itazarebera abantu barya utwa rubanda rwishyize hamwe rushaka iterambere.Leta ngo izaherekeza abari mu makoperative mu buryo bwo kubigisha, kubagenzura no kubafasha mu miyoborere myiza yayo.

Written by: Emmanuel Gasana Sebasaza

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Somalia: Kimwe cya kabiri cy’abaturage bafite inzara mu gihe amapfa yugarije igihugu

Amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane mu myaka 40 ishize arimo kwibasira akarere k'ihembe ry'Afurika. Somalia yugarijwe n'amapfa ya mbere akaze cyane abayeho mu myaka 10 ishize Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) rivuga ko abantu miliyoni 20 muri Kenya, Ethiopia na Somalia bari mu byago byo kwicwa n'inzara bitarenze mu mpera y'uyu mwaka.Somalia ni yo yibasiwe cyane kuri ubu, aho kimwe cya kabiri cy'abaturage bayo miliyoni 16 […]

todayJuly 19, 2022 84

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%