Inkuru Nyamukuru

Ishimwe wahoze acuruza ubucogocogo agiye kujya aranguza abikesha gukina Inzozi Lotto

todayJuly 19, 2022 146

Background
share close

Mu myaka mikeya ishize, Marius Ishimwe w’imyaka 22, umwana wa gatanu mu muryango w’abavandimwe 9 uvuka mu karere ka Gasabo, umudugudu wa Gasogi yavuye mu ishuri akiri mu mwaka wa 1 w’ay’isumbiye kubera ko ababyeyi nta bushobozi bari bafite bwo kumubonera amafaranga y’ishuri.

Ishimwe kubera umukino wa Inzozi Lotto agiye kujya aranguza

Amateka ye ashobora kuba ikimenyetso cyerekana ko kudacika intege bishoboka cyane, kuko nyuma y’igihe bitanga ibisubizo bishimishije.

Ishimwe yagize ati: “Nakoraga mu bijyanye n’ubwubatsi bisaba umubiri, kandi nkahembwa make. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nagerageje gushaka akazi gahamye kandi gahemba neza, ibi byanjyanye mu cyanya cy’inganda cya Kigali. Ibi nabyo ntibyakunze. Muri Mata, niyemeje kuva mu rugo muburyo bwose bwo gushaka imibereho nza i Nyarugenge, hagati mu karere k’ubucuruzi ”.

Muri icyo gihe, Ishimwe yari afite amafaranga 40.000 yo gutangiza ubucuruzi, kwishyura ubukode no kurangura bikeya ndetse no kubasha kubona ibyo kurya.

Yishyuye ubukode amezi abiri ndetse asigara nta kindi afite uretse igitekerezo.

Ati: “Nakoranye n’abacuruzi benshi bampaga ibicuruzwa, birimo ibitunguru ku mwenda. Nyuma yo kubigurisha nkabishyura amafaranga yabo nange kandi nkagumana inyungu nke izamfasha kwishyura ibikenewe byibanze”.

Yakomeje agira ati: “Byari bigoye ku buryo rimwe na rimwe naryamaga ntacyo nashyize mu nda.”

Hagati aho, nibwo yamenye ibya Inzozi Lotto, umukino rukumbi mu gihugu w’amahirwe ko hari umukino wa jackpot lotto ubu wamaze kuvugururwa ndetse aho umunyamahirwe yabasha gutsindira akayabo kagera kuri miliyoni 10.

Yakinnye amafaranga 500 asabwa kugirango ugure itike imwe, ariko ntiyabasha gutsinda. Ntiyacitse intege haciyemo icyumweru, yongera kugerageza amahirwe bwa kabiri ndetse yongera n’ubwa gatatu.

Ishimwe amafaranga yatsindiye yahise ayashyikirizwa

Mu cyumweru gishize, ubwo yashakaga kubivamo agasubira murugo iwabo, yagujije murumuna we amafaranga 500 kugira ngo abashe kugura ibyo kurya.

Ati: “Yanyoherereje amafaranga ariko byari byatinze kandi ntakintu nashoboraga kugura. Nahisemo kurasa isasu ryanyuma ngura jackpot lotto, urakeka iki! Naratsinze.” Mu byishimo byinshi cyane.

Ishimwe ntiyizeye ibyo amatwi ye yumvise, bukeye bwaho, umuyobozi wo muri Inzozi Lotto yaramuhamagaye amutangariza ko yatsindiye amafaranga 500.000 ya Jackpot Lotto.

Amafaranga ye yahise yoherezwa kuri konti ye yo muri Banki.

“Nabanje gutekereza ko ari uburiganya, ariko ubutumwa bwari ukuri. Aya mafaranga agiye guhindura ubuzima bwanjye; Nzaba umucuruzi utanga ibicuruzwa kubacuruzi nakoranaga nabo, ndetse mbashe kwagura ubucuruzi. Nzajya ninjiza amafaranga ibihumbi 30 ku munsi aho kuba amafaranga igihumbi (1000).”

Ishimwe akomeza avuga ko bisaba amafaranga ibihumbi 200 yo gupakiza ikamyo y’ibitunguru kugira ngo ubashe kugemurira abandi bacuruzi.

Ishimwe hari ijambo yifuza kubwira urubyiruko.

“Nabonye igitangaza. Ku rubyiruko, nta mpamvu yo gucika intege kuko ubuzima bwawe nicyo gishoro. Ntukeneye gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kuba umujura kugirango ubashr kubaho. Ahubwo, komeza ugerageze cyane kandi umunsi umwe imiryango izagukingurirwa”.

Ishimwe yarahiye ko atazigera amara icyumweru adakinnye umukino wa Inzozi Lotto.

Ati: “Niba narabishoboye igihe narishonje, ubu n’iki cyambuza mu gihe meze neza?”.

Nk’uko byatangajwe na Thierry Nshuti, Umuyobozi wungirije wa Inzozi Lotto, kugeza ubu abantu bagera ku 30.000 batsindiye miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igihembo kinini cyigeze gutangwa ni miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abandi batsinze batwaye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda cyangwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, urugero rumwe nk’urwa Ishimwe, n’abandi.

Intego ya Inzozi Lotto ni ugutanga umusanzu mu iterambere rya siporo mu Rwanda bivuze ko gukina bisobanura kugira uruhare mu iterambere rya siporo mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kunguka inzobere nshya mu ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikleyeli

Abanyarwanda bagera ku 100, biteganijwe ko bazahabwa impamyabumenyi mu kwezi gutaha kwa Kanama, mu bijyanye no gukoresha ingufu za Nikleyeli bakurikiranaga mu bihugu birimo u Burusiya na Koreya y'Epfo. Minisitiri w'ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana, mu muhango wo gutangiza inama ya 33, ihuriza hamwe abagize Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi ku ngufu za Nikleyeli, (AFRA), irimo kubera mu i Kigali mu […]

todayJuly 19, 2022 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%