Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Babiri baguye mu mpanuka y’imodoka, 10 barakomereka

todayJuly 19, 2022 61

Background
share close

Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Raphaël Uwimana, mu gasantete ka Rwinanka iyo beni yakoreyemo impanuka, ni na ko yari izanyemo umucanga.

Iyi mpanuka yahitanye abantu babiri

N’ubwo ngo hataremezwa icyateye iyo mpanuka, urebye ngo yaba yaraturutse ku burangare bwa shoferi nk’uko bivugwa n’uyu muyobozi.

Agira ati “Urebye habaye kongera umuvuduko w’imodoka maze iraporomoka, nuko igonga inzu ebyiri, yica umwe mu bari bazirimo, abandi barakomereka.”

Umuntu wa kabiri wapfuye ngo ni umukanishi wari kumwe na shoferi mu modoka, utaragenzwaga no kumukanikira ariko, ahubwo ashobora kuba yari amuhaye lifuti.

Shoferi we yarakomeretse, none hamwe n’abandi icyenda yagonze ubu bari mu bitaro bya Munini, kandi ngo batatu mu nkomere ni bo barembye cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere bwamenye iby’iyi mpanuka bwihutira kujya aho yabereye, bunihanganisha abagize ibyago.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Isoko rusange rya EAC ni imwe mu ngingo ikomeye izaganirwaho mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu

Abakuru b'ibihugu bo mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) bazahurira mu mwiherero, ugamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y’isoko rusange rya EAC, inkingi ya kabiri igize gahunda yo kwishyira hamwe k’uyu muryango. RDC yamaze kuba umunyamuryango wa EAC Itangazo ryashyizwe hanze n'Ubunyamabanga bwa EAC ku wa mbere, tariki ya 18 Nyakanga, rigaragaza ko imyiteguro irimbanyije y'inama ku bijyanye n'isoko rusange rya EAC izabera rimwe n’inama ya 22 […]

todayJuly 19, 2022 158

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%