Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, kuri uyu wa Kabiri yageze muri Iran. Ni uruzinduko rugamije kwimakaza umubano mu bihugu bike bimushyigikiye nyuma yo kugaba ibitero muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.
Biteganyijwe ko Perezida Putin ahura n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan.
Putin yagiye agaragaza ko ibihano igihugu cye cyafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ari intambara bamushojeho mu by’ubukungu. Akaba yarahisemo gutangira gushaka uburyo bwo gukorana n’abafatanyabikorwa barimo u Bushinwa, Ubuhinde na Tehran.
Yuri Ushakov, umujyanama wa Putin muri Politike y’ububanyi n’amahanga yagize ati: “Guhura kwe na Khamenei ni ingenzi cyane, baragirana ibiganiro hagati yabo ku bibazo by’ingenzi bireba ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga.”
Uruzinduko rwa Putin mu murwa mukuru wa Irani ni urwa Kabiri agiriye hanze y’ibihugu byahoze mucyari URSS kuva yajya mu Bushinwa muri Gashyantare.
Urundi ruzinduko perezida w’Uburusiya yaherukagamo ni urwo yagiriye mu bihugu bya Tajikistan na Turkmenistan muri Kamena uyu mwaka.
Uru ruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya muri Iran, rwitezweho gufasha mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi bihuriye ku kuba byarafatiwe ibihano by’ubukungu n’ibihugu by’i Burayi.
Sky news, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gushinja Iran ko iteganya kohereza indege zitagira aba pilote zibarirwa mu ijana zo gufasha u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine.
Gusa ibi birego byamaganiwe kure na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Hossein Amirabdollahian, mu kiganiro yagiranye na mugenzi we wa Ukraine Ku wa gatanu.
Abategetsi ba Somaliya batangaje ko indege yari itwaye abantu 36, umupilote wayo n’abafasha be, yakoze impanuka ku wa mbere ku kibuga cy'indege cyo ku murwa mukuru, Mogadisho. Bose bararokotse. Iyi ndege yakoze impanuka igwa yubamye Iyo ndege ya kompanyi, Jubba Airways, yari ivuye mu mujyi wa Baidoa uri mu majyepfo ya Somaliya. Umuyobozi w’indege zitwara abantu muri Somaliya, Ahmed Moalim, yabwiye Ijwi rya Amerika ko iyo mpanuka yabaye hafi y’isaa […]
Post comments (0)