Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kunguka inzobere nshya mu ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikleyeli

todayJuly 19, 2022 69

Background
share close

Abanyarwanda bagera ku 100, biteganijwe ko bazahabwa impamyabumenyi mu kwezi gutaha kwa Kanama, mu bijyanye no gukoresha ingufu za Nikleyeli bakurikiranaga mu bihugu birimo u Burusiya na Koreya y’Epfo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana, mu muhango wo gutangiza inama ya 33, ihuriza hamwe abagize Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi ku ngufu za Nikleyeli, (AFRA), irimo kubera mu i Kigali mu Rwanda.

Aba Banyarwanda bari hafi gusoza amasomo yabo bazaba bafite ubumenyi buzabafasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga z’ingufu za Nikleyeli mu bizongera imbaraga muri uru rwego rukiri rushya mu Rwanda.

U Rwanda rwungutse izi nzobere mu gihe rushaka gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu by’imbaraga za Nikleyeli mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bitewe ahanini n’uko ingufu za Nikleyeli ari ingirakamaro mu kuzamura inzego zimwe na zimwe zirimo nk’ingufu, ubuzima, umutekano, n’izindi.

Minisitiri Nsabimana mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ibi biri mu bufatanye n’ibindi bihugu mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwa bamwe mu Banyarwanda b’abahanga muri Siyansi.

Ati: “Turashaka gufatanya n’ibihugu byinshi kugira ngo dukomeze kongerera ubushobozi abahanga bacu mu bya siyansi. Muri Kanama dufite abagera ku 100 bagiye kurangiza amashuri.”

Kugeza ubu, u Burusiya butoza benshi mu bahanga mu bya siyansi bo mu Rwanda. Ibihugu byombi kandi biherutse gushyira umukono ku masezerano yo gushinga ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikleyeli.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu 2018, Minisitiri Nsabimana yemeje ko agifite agaciro hatitawe ku bibazo by’Uburusiya na Ukraine.

U Rwanda rwashyizweho ikigo gihuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu by’ingufu za Nikleyeli.

Kuva mu 1990, Umuryango AFRA, washyizweho ku masezerano ya za guverinoma z’ibihugu by’Afurika, agamije gushimangira no kwagura uruhare rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bya Nikleyeli mu iterambere rya Afurika.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko guverinoma ikurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byinshi bigamije bishyiraho ibuye ry’ifatiro mu kugera ku ntego zo gukoresha ikoranabuhanga za Nikleyeli nta ntambamyi.

Muri Afrika yo munsi yubutayu bwa Sahara, haracyari ibibazo byinshi byumwihariko ibijyanye n’ikoranabuhanga, gushora imari, ubushobozi buke n’ibindi.

Muri iyi nama y’iminsi 5 ihurije hamwe intumwa z’ibihugu 46 bya Afrika izasuzuma aho ibihugu bya Afrika bigeze mu mikoreshereze y’ingufu za nikleyeri mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Hazanasesengurirwamo zimwe mu nzitizi zikibangamira imikoreshereze y’izi ngufu kuri uyu mugabane by’umwihariko izirebana n’imicungire y’ibikorwaremezo kugira ngo zikoreshwe mu buryo bwemewe n’amategeko no kudateza ingaruka izo ari zo zose.

Mu 2021 u Rwanda rwatangije Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) gifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu by’ingufu za Nikleyeli mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Putin yageze muri Iran

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, kuri uyu wa Kabiri yageze muri Iran. Ni uruzinduko rugamije kwimakaza umubano mu bihugu bike bimushyigikiye nyuma yo kugaba ibitero muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka. Biteganyijwe ko Perezida Putin ahura n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan. Putin yagiye agaragaza ko ibihano igihugu cye cyafatiwe n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi ari intambara bamushojeho mu by'ubukungu. Akaba yarahisemo […]

todayJuly 19, 2022 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%