Inkuru Nyamukuru

Haravugwa ukutumvikana hagati ya AS Kigali na Niyibizi Ramadhan ushaka kuyivamo

todayJuly 20, 2022 73

Background
share close

Kuri ubu amakipe amwe n’amwe yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023. Mu yatangiye imyitozo harimo n’ikipe ya AS Kigali. Icyakora mu bakinnyi ifite ntabwo harimo umukinnyi Niyibizi Ramadhan itarimo kumvikana na we ku bigomba kumutangwaho ngo yerekeze muri APR FC imwifuza na we akayifuza.

Kutumvikana hagati y’impande zombi byose bihera ku masezerano basinyanye mu mwaka wa 2021 ubwo Niyibizi Ramadhan yagurwaga na AS Kigali imukuye muri Etincelles FC maze agasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri Niyibizi Ramadhan yasinyiye AS Kigali harimo ingingo ivuga ko mu gihe hagira ikipe yifuza uyu musore yazatanga miliyoni 15 Frw ariko ikipe igatwara 60 % mu gihe umukinnyi yatwara 40%. Ibi bivuga ko mu gihe yagurwa AS Kigali yabonamo miliyoni 9 Frw mu gihe Ramadhan Niyibizi yahabwa miliyoni 6 Frw.

Iyi ngingo ni yo itari kumvikanwaho hagati y’impande zombi ari na cyo cyatumye Niyibizi Ramadhan wamaze kumvikana na APR FC yifashishije umunyamategeko we Habimana Bonaventure bahurira n’ikipe ya AS Kigali mu kanama nkemurampaka k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, buri ruhande rurisobanura rutanga ingingo irurengera.

Ese ko APR FC ishaka kubahiriza ibiri mu masezerano, AS Kigali irifuza iki?

Kuba ingingo ivuga ko nibura uwifuza Niyibizi Ramadhan agomba gutanga miliyoni 15 Frw bisa n’aho AS Kigali ibyo itabyumva kuko mu kiganiro Maitre Habimana Bonaventure yagiranye na Kigali Today, yavuze ko iyi kipe iri kwifuza ko yabona ibirenze ibiri mu masezerano.

Yagize ati “Ingingo ya gatandatu ivuga ko yasohoka akajya mu ikipe imwifuza nibura ariko ifite ubushobozi bwo gutanga miliyoni 15 Frw. Ibyo ni byo twajyagaho impaka. AS Kigali yo yifuza ko yayatwara yose kandi hari 40% yacu igomba kuduha.”

Maitre Bonaventure yakomeje avuga ko kugeza icyo gihe impande zombi zari zikiri kumvikana zishaka igisubizo.

Ati” Buriya iyo abantu bari mu mwumvikane buri wese agira ibyo yigomwa. AS Kigali ifite ibyo yigomwa natwe (Niyibizi Ramadhan) tukagira ibyo twigomwa ariko ntabwo twari twahuza neza ngo tubyumvikaneho ariko AS Kigali nishaka menshi ntabwo tuzabyemera.”

Mbere y’uko impande zombi zitabaza akanama nkemurampaka, uruhande rw’umukinnyi rwaherukaga kwandikira ikipe ya AS Kigali rusaba ibiganiro. Mu gihe hari hategerejwe umwanzuro w’akanama nkemurampaka, impande zombi na zo zari zikomeje ibiganiro, uruhande rw’umukinnyi rukavuga ko uko byagenda kose Niyibizi Ramadhan adashobora gukomeza gukinira ikipe ya AS Kigali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yakuyeho ibihano yari yarafatiye Mali

Minisiteri ya Mali ishinzwe ubukungu yatangaje ko ku wa kabiri yamenyeshejwe na banki y’Isi ko ibihano yari yarafatiye icyo gihugu byakuweho. Ni ibihano byafashwe nyuma ya kudeta yakozwe n’abasirikare mu mwaka ushize. Colonel Assimi Goita, niwe uyoboye agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali Uwungirije uhagarariye banki y'Isi mu karere ka Afurika yo mu burengerazuba no hagati, Ousmane Diagana, yoherereje urwandiko rumenyesha iby'uwo mwanzuro Minisiteri ishinzwe ubukungu ya Mali tariki ya […]

todayJuly 20, 2022 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%