Umushinga w’Urugomero rwa Rusumo ugomba gutanga Megawati 80MW z’Umuriro w’amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania, zigafasha abaturage babyo kubona umuriro w’amashanyarazi uhendutse.
Uyu mushinga wahawe Ingengo y’Imari ingana na miliyoni 468.6 z’Amadolari ya Amerika, harimo 340 z’inguzanyo n’inkunga byatanzwe na Banki y’Isi, akaba ari yo yagenewe kubaka urugomero rw’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bijyana na rwo.
Ibi ni byo byakorewe igenzura n’abahagarariye ibihugu uko ari bitatu bisangiye uwo mushinga, barimo Komisiyo ya PAC na Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ku ruhande rw’u Rwanda.
Andi angana na miliyoni 128.6 z’Amadolari ya Amerika yatanzwe nk’inguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yo agamije kubaka imiyoboro y’amashanyarazi muri ibi bihugu hiyongereyeho za sitasiyo ziciriritse (sub-stations) zakira ayo mashanyarazi.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, avuga ko umushinga wose watangiye kubakwa ku itariki 11 Nyakanga 2014, ukaba waragombaga kurangira ku tariki 31 Ukuboza 2020.
Depite Muhakwa avuga ko byemejwe ko uwo mushinga uzasozwa ku itariki 31 Werurwe 2023, ariko urugomero nyirizina rwo rukaba rugomba kurangiza kubakwa bitarenze tariki 31 Ukuboza 2022.
Avuga ko gutinda k’uwo mushinga kwatewe ahanini n’inyigo yawo itari yakozwe neza, bikaba bimaze guhombya ibihugu biwusangiye arenga miliyoni 15 z’Amadolari ya Amerika, yiyongera ku nguzanyo byahawe.
Ibikorwa remezo bishamikiye kuri uwo mushinga byari byagenewe abaturage na byo ntabwo byarangije kubakwa.Ibi birimo imiyoboro y’amazi ya Gatonde-Gahima na Gituku-Murama, Umuhanda w’ubuhahirane wa Kigabiro-Rurenge-Gatore ndetse n’inyubako z’Ikigo Nderabuzima cya Kigina.
Depite Muhakwa akomeza agira ati “Uyu mushinga wagaragayemo ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’amafaranga cyane cyane mu mitangire y’amasoko, mu kwishyura ba rwiyemezamirimo ndetse n’icyuho mu gukurikirana ibikorwa byawo.”
Umudepite witwa Bitunguramye yifuje ko inzu z’abaturage zigera kuri 25 zangijwe n’ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo zitagomba guterwa ibiremo, ahubwo ko bahabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku cyo amategeko ateganya.
Agira ati “Nabonye hari aho bavuga ko bashobora gusanirwa amazu yasadutse igihe imashini zatigitaga, ubwo buryo bwo gusana ntabwo umuturage wacu tuba tumurenganuye. Habarwa ingurane ikwiye ku bikorwa bye kugira ngo uwo mushinga utazadusigira ibibazo.”
Ibi ariko si ko Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ibibona, kuko ngo hari impuguke zifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe zamaze gusuzuma inzu z’abo baturage zigasanga bakwiye gusanirwa ariko mu buryo budasondetse.
Komisiyo ya PAC yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibisabwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), birimo kuba igomba gukorana n’inzego z’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi, bakihutisha iyubakwa ry’urwo rugomero, rukarangira bitarenze tariki 31 Ukuboza 2022.
Kuri ubu amakipe amwe n’amwe yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023. Mu yatangiye imyitozo harimo n’ikipe ya AS Kigali. Icyakora mu bakinnyi ifite ntabwo harimo umukinnyi Niyibizi Ramadhan itarimo kumvikana na we ku bigomba kumutangwaho ngo yerekeze muri APR FC imwifuza na we akayifuza. Kutumvikana hagati y’impande zombi byose bihera ku masezerano basinyanye mu mwaka wa 2021 ubwo Niyibizi Ramadhan yagurwaga na AS Kigali imukuye muri Etincelles FC maze […]
Post comments (0)