Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro k’asaga miliyoni 9 Frw

todayJuly 20, 2022 81

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu, yafashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza mu gihugu, ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibicuruzwa byafashwe byiganjemo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo yari avanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati: “Bafatiwe mu bikorwa byakozwe ku wa mbere, tariki 18, no ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, bifatanwa uwitwa Uwamahoro Asia, ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, Umurenge wa Gisenyi wari ufite amoko atandukanye y’amavuta yangiza uruhu, inkweto n’imyenda ya caguwa, itabi n’inzoga zo mu bwoko bwa Simba waragi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 8,6.”

Yakomeje agira ati:”Uwamahoro yari yahaye akazi abantu 9 ngo bamutwaze ibyo bicuruzwa yari yinjije mu buryo bwa magendu, baje guhita babitura hasi bakiruka bamaze kubona abashinzwe umutekano asigara wenyine niko guhita afatwa.”

Amavuta yangiza uruhu yafashwe harimo ayitwa; Cocopulp, Carolight na Elegance, akaba ari amwe mu moko y’amavuta agera ku 1342 atemewe gucururizwa mu Rwanda bitewe n’ibinyabutabire bya Hydroquinone na Mercure biyagize.

Mukamazimpaka Marie Aimée w’imyaka 28, we yafashwe ku wa 18 Nyakanga, afatirwa mu mudugudu w’Isangano, akagari ka Rukoko mu murenge wa Gisenyi agerageza kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, insinga z’amashanyarazi, imyenda n’inkweto bya magendu n’amasashe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi maganatanu na mirongo itanu (550,000 Frw).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Austria byasinyanye amasezerano mu by’ubwikorezi bwo mu kirere

U Rwanda na Guverinoma ya Otrishiya (Austria), bashyize umukono ku masezerano azwi nka Bilateral Air Service Agreement (BASA), azafasha Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir kuba yagirira ingendo zerekeza ku bibuga by’indege bya Otirishiya. Aya masezerano, yasinywe ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana mu gihe Otirishiya yari ihagarariwe na n’Ambasaderi wayo mu Rwanda Dr. Christian Fellner. Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ivuga ko […]

todayJuly 20, 2022 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%