Inteko zishinga amategeko z’u Rwanda na Gana zashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye azafasha Inteko zombi gutangiza urubuga rwo gusangira ibikorwa mu bya dipolomasi no guhuza abaturage b’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 20 Nyakanga 2022 hagati ya Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Ghana, Albani Kingsford Sumana Bagbin na mugenzi we w’u Rwanda Donatille Mukabalisa, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyashimangiwe n’intumwa z’inteko ishinga amategeko ya Ghana mu ruzinduko rw’iminsi ine bamaze mu Rwanda.
Aya masezerano agamije gukomeza urwego rusanzweho rw’ubufatanye no guteza imbere inyungu z’impande zombi. nk’uko byagarutsweho na Perezida w’Inteko ya Ghana.
Ati: “Umubano dufitanye urenze ibyo dufite ku mpapuro. Uyu ni umubano wimbitse hagati y’u Rwanda na Ghana kandi washyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko, ntushobora gupimwa kandi turashima cyane ”.
Yakomeje avuga ko bifuza ko ubu bufatanye bwaguka, ndetse ikintu cy’ingenzi kigenderewe ari uburyo bwo kwiga imikorere ihamye no gufatanyiriza hamwe kugera ku mbaraga zo kubaka Afurika bifuza.
Perezida w’inteko ishinga amategeko Mukabalisa yavuze ko aya masezerano azarushaho kuzamura umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu gusangira amahirwe ahari.
Yakomeje agira ati: “Ibi tubifata nk’idirishya ku baturage bombi mu rwego rwo gutangira inzira yo gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza birenga inteko ishinga amategeko. Twabonye ahantu henshi harimo no guhuza abikorera kugira ngo basurane yagati yabo ndetse bafatanye mu buryo bwinshi ”.
Igihe bamaze mu Rwanda, intumwa za Ghana zagiranye ibiganiro na bagenzi babo kuri demokarasi mu Nteko Ishinga Amategeko. Bahuye kandi n’abayobozi b’ibigo batandukanye ndetse basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 19 Nyakanga 2022, hatangijwe iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya n’ibirometero hafi birindwi ku nkunga ya Banki y’Isi. Ni imihanda icyenda izanyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nyagatare harimo imidugudu ya Nyagatare ya gatatu n’iya kabiri ndetse na Kinihira ireshya na Kilometero esheshatu n’ibice birindwi (6.7km) ku gaciro ka Miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,605,988,768 FRW), ikazubakwa binyuze mu mushinga […]
Post comments (0)