Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bihuza komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na DRC.
Ibiganiro by’umunsi wa mbere byabaye ku wa gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, bikaba biyobowe na Angola.
Iyo Komisiyo yagombaga guterana ku ya 12 Nyakanga 2022, ariko iza gusubikwa kubera ikiriyo cyashyizweho na Leta ya Angola nyuma y’urupfu rwa Eduardo Dos Santos wigeze kuba perezida w’iki gihugu. Nk’uko byari bikubiye mu itangazo ibiro bya Perezida wa Angola byashyize ahagaragara.
Ku ya 6 Nyakanga, i Luanda nibwo u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo byari byemeranyijwe ko ari bwo iyi Komisiyo yashyizweho izahurira mu nama, i Luanda muri Angola.
Uyu ni umwe mu myanzuro yari yafatiwe mu nama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC na Joao Lourenço wa Angola nk’umuhuza, yabaye hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama kandi yigiye hamwe ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe nabi kuva mu mezi ashize, aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
U Rwanda rwakomeje kwamaganira kure ibi birego ndetse, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo y’u Bufaransa, France 24, yanenze ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nka MONUSCO, kuba bikomeza kugereka ibibazo bya Congo ku Rwanda kandi nyamara umuti wabyo woroshye kuboneka, igihe habaho uburyo buhamye bwo kubikemura.
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame Yavuze ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda kandi abagize uwo mutwe atari Abanyarwanda, ndetse ko ntacyo u Rwanda rwakungukira mu gutera inkunga M23.
Post comments (0)